Diplomate ni umuhanzi umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda, akaba akoresha injyana ya Hip Hop, benshi bavuga ko uburyo arapamo bujya kwegera cyane ubw’umunyamerika Snoop Dogg.
Nitwa Diplomate Nuur Fassasi. Navutse ku itariki ya 11/08/1987, mvukira i Rwamagana mu cyahoze ari Kibungo. Papa yitwa Karera Aziz naho Mama ni Kantengwa Janat. Navutse mu muryango w’abayisilamu.
Amashuri abanza nayatangiriye muri Ecole Primaire de Kicukiro nza kuyikomereza muri Camp Kigali ari naho nayirangirije mu mwaka w'2000.
Amashuri yisumbuye nayigiye muri Kigali International Academy yaje guhinduka Kagarama Secondary School, ari naho narangirije mu mwaka w'2008. Icyo gihe nigaga mu ishami ry’ubumenyamuntu (Sciences Humaines).
Izina Fassasi barinyise riturutse ku muzungu w’umugiriki wari inshuti magara n’ababyeyi bange kandi yarankundaga cyane, ibyo byatumye bampa rimwe mu mazina y’uwo muzungu Nuur Fassasi.
Mubahanzi nemera kandi nkunda harimo Nas na Group 213 yahoze igizwe na Snoop Dogg, Warren G na Nate Dogg.
Mu nzitizi zatumye ntatangira muzika hakiri kare harimo kuba umuryango wange ari abayisilamu, nkaba naribazaga uko bari kubyakira mu gihe nari kuba mbaye umuhanzi.
Indi nzitizi n’uko nari nkiri umunyeshuri muri segonderi kandi nkaba narakundaga kwiga, ibi byatumye ntangira muzika ndangije amashuri yisumbuye.
Ninjira mu buhanzi, natangiye nkorana na group yitwa Red G, dukorana indirimbo ebyiri harimo iyitwa Business.
Indirimbo yange bwite nakoze bwa mbere ni “Umucakara w’ibihe,” nakoranye na Young Junior.
Indirimbo ya kabiri nakoze ni “Umushonji Uguye Isari,” nakoranye n’umuraperi Bulldog. Nakurikijeho “Inzu y’Ibitabo,” nakoranye The Ben.
"Abantu benshi bacyekaga ko nabaga muri TOUGH GANG, ariko siko bimeze. Umubano wange na TOUGH GANG ni nk’Ubusuwisi na European Union, Ubusuwisi nti buri UE ariko bibanye neza, nguko uko nange mbanye na TOUGH GANG."
Nagiye nshyira hanze izindi ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa nka Diplomatie, Akotsi k’abatabazi, Inzira ndende, Ikaramu nakoranye na Fayçal Ngeruka. Hari n'abavuga ko iyi ndirimbo ari imwe muzigaragaza ko ndi umuhanga mu myandikire y’indirimbo zange.
Mu bintu nkunda, nkunda cyane gusoma ibitabo bitandukanye, ninayo mpamvu amagambo y’indirimbo zange uba wumva akubiyemo ibintu byinshi birimo amateka, abantu bambwira ko ari ubwenge.
Kugez ubu na Manager mfite uretse ko nta n’umuntu wari wansaba kumbera manager. Ni ikintu nitondera cyane kuko nshaka manager uhamye.
Mu bintu biranga Diplomate iyo ukimubona, harimo kuba afite iryinyo ry’imbere rya silver cyangwa argent.
Kugeza na n’ubu uyu muhanzi ntarabasha gusohora album ye ya mbere.
Ndateganya kuzayishyira Album yange hanze vuba izaba yitwa "Umucakara w'ibihe."
Sem comentários:
Enviar um comentário