Dream Boys ni itsinda ririmba injyana ya R’n B ndetse na Bongo rigizwe na Platini na TMC, rikaba rimaze kwamamara ndetse no kwiyerekana muri muzika.
Platini ubundi yitwa Nemeye Platini akaba yaravutse muri nzeli 1988 I Bukavu kuko niho ababyeyi be bari barabaye bahamaze igihe kirekire. Nyuma yaho yaje gutahuka cyimwe n’abandi banyarwanda bose atangira amashuli ye abanza abiri yayize muri Congo, akomereza kuri ecole primaire ya Nyanza ya Kicukiro , icyiciro rusange cy’amashuli yagikomereje kuri ecole secondaire de Gasange I Byumba, akomereza mu rwunge rw’amashuli rwa leta I Butare.
Yaje gukomereza muri kaminuza nkuru y’U Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru. Platini akiri umwana yaririmbaga muri cholare aza kuhava atangira gukora muzika ye.
Mujyanama claude uzwi nka TMC ni undi musore ubarizwa mu itsinda rya Dream boys, TMC yabonye izuba kuri 25 nzeli 1988 I Bukavu muri Congo. Yaje gutahuka muri 1994 atangira amashuli ye abanza kuri ecole primaire de Kicukiro aza gukomereza amashuli ye yisumbuye kuri ecole secondaire de Kicukiro yaje gundinduka E.T.O Kicukiro. TMC yaje gukomereza amashuli ye mu rwunge rw’amashuli i Butare mu ishami ry’imibare n’ubugenge.akomereza muri KIST.
TMC akiri muto yakundaga kumva indirimbo zo muri Tanzaniya cyane cyane umuhanzi Mr. Nice bituma akura yiyumvamo iyi njyana ya bongo. Muri 2000 nibwo yavuye muri chlorale yaririmbagamo.
Mu mwaka wa 2007 arangije amashuli yisumbuye nibwo yakoze indirimbo ya mbere ayikorerwa na Bizab ayikorera muri The Future Production ariko icyi gihe yaririmbaga injyana ya hip hop. Muri 2008,Platini acyirangiza amashuli yisumbuye yahuye na TMC bari bariganye I Butare mu mashuli ndetse ko bari banaturanye byatumye bakora itsinda baryita Dream boys.
Muri uyu mwaka nibwo barebye Lick Lick atangira kubakorera ariko ababwira ko byaba byiza bakoze mu njyana ya bongo, nibwo TMC yavuye mu njyana ya hip hop atangira kuririmba bisanzwe. Dream boys yaje gukora indirimbo yabo yitwa Nirizingua yo mu njyana ya bongo irakundwa, ariko iyatumye Deam boys ikundwa ikanamenyekana cyane ni “magorwa”.
Nyuma yaho dream boys yakoze izindi ndirimbo nyinshi zivugisha abantu menshi nka si inzika n’izindi nyinshi. Mu ndirimbo z’aba bahungu humvikanamo ubutumwa busa nkaho ari ubuzima busanzwe ndetse n’ amaganya ndetse abantu akaba ari yo mpamvu babakunda kuko bavuga ibiriho.
Dream boys ikorana indirimbo n’ abandi bahanzi bo hanze nka Kenzo wo mu Bugande, Tmax wo mu Burundi n’abandi benshi.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Dream Boys
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário