Reba Video

Reba Video

Urukundo

Muyombo Thomas aka Tom Close

Nitwa Muyombo Thomas; izina nkoresha mu buhanzi ni Tom Close.

Navutse ku itariki ya 28 Kanama 1986, mvukira ahitwa Masindi muri Uganda, ari naho nashoboye kwigira amashuri y’ikiburamwaka (nursery school). Nyuma yaho umuryango wange uza kwimukira mu Rwanda aho natangiriye amashuri abanza muri Remera Academy hanyuma njya kuri La Colombiere ari naho naje kurangiriza amashuri abanza.

Nkiri umwana muto ntabwo ntekerezaga ko nashoboraga kuba umuririmbyi ukomeye kuko nakundaga gukina no gukinisha udukinisho nk’abandi bana, nkaba kandi narashoboraga no gukora utuntu dutandukanye tw’abana nk’utumodoka twi’imikwege. Nakundaga no gushushanya.

Mu mpera z’amashuri abanza nibwo naje kwinjira muri Chorale nk’umuririmbyi maramo iminsi, ni naho naje gukundira ibintu byo kuririmba.

Nkiri muto nakundaga abahanzi nka R.Kelly ndetse na Michael Jackson, ariko kugeza n’ubu indirimbo nkunda kumva cyane kurusha izindi ni iza Lucky Dube. Ariko nakomeje no gukunda R.Kelly nk’umuhanzi undutira abandi. Abo nibo bahanzi batumye nkunda umuziki nkumva umunsi umwe nange ngomba kuzaririmba.

Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, naje gutangira ayisumbuye ahitwa Kiziguro Secondary School mu ntara y’Uburasirazuba nza no kwiga kuri Lycee de Kigali ari naho narangirije amashuri yisumbuye muri 2004, mbere yo kuza Kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Ndangije amashuri yisumbuye turi mu biruhuko natangiye kwinjira cyane mu muziki ntangiza groupe yitwaga “Afro Saints” yari igizwe nange hamwe n’abandi basore batatu, ariko nta ndirimbo nyinshi twashoboye gushyira hanze.

Icyo gihe nari nitaye cyane kuri muzika kurusha abandi baririmbyi biyo groupe hanyuma haza no kubamo ikibazo cy’uko nari nje gutangira kwiga muri kaminuza. Ibi byatumye iyo groupe ihagarika kuririmbana ari nabwo nahise ntangira kuririmba ku giti cyange.

Ubundi mu buzima busanzwe ndi umuntu ukunda gutuza, nkagira ubuntu kandi nkumva ko hari akamaro nshoboye kugirira mugenzi wange. Nkunda ishuri no guhimba cyane cyane indirimbo.

Muri kamere y’ubuhanzi bange, nifitemo impano yo gushushanya cyane cyane inkuru zishushanyije (Bande Dessiné). Mu bandi bahanzi bampa inspiration muri iyi minsi ni nka Chris Brown hamwe na Lil' Wayne. Uretse ko na Taio Cruz ubuhanzi bwe bunshimisha.

"Ubundi mu Rwanda 'Beefs' cyangwa se guhangana, njye sinziha agaciro, n’abazikora njye ndabanenga. Beefs izi dufite mu Rwanda nta mpamvu yo kugira ngo zibeho, mba mbona zidakwiriye kubaho, ni byiza ko twigana ibintu byo hanze ariko iyo ari byiza bidufitiye akamaro atari ibi byo kudusenya."

"Igihugu cyacu cyanyuze mu bintu byinshi ahanini bishingiye mu guhangana kandi ntacyo byamaze usibye kudusenya. Mu Rwanda ntabwo Leta yumva cyane umuziki nyarwanda ku buryo iyo hajemo beefs bituma abayobozi badutera ikizere (Credibility). Ni ngombwa kubanza kubaka umuziki nyarwanda ugatera imbere tukamenyekanisha igihugu cyacu."

Njye niyo nagirana ikibazo n’undi muhanzi twakigirana nk’uko nakigirana n’undi muntu bisanzwe. Niba hari inyungu duhuriyeho runaka ugashaka kubangamira izanjye, birumvikana ko ndi umuntu. Habamo kutumvikana ariko ntabwo nabivanga n’umuziki wanjye ngo mfate umwanya wanjye nandike indirimbo, mvune producer hejuru yo kugirango ntange ubutumwa ku muntu umwe twagiranye icyo kibazo. Nkora indirimbo kugira ngo ishimishe abantu benshi.

Abantu benshi bakunze kuvuga ko mfitanye Isano na The Ben, ariko usibye ubushuti dufitanye hanze bukomeye cyane no kuba barahuriye mu muziki, ni n’umuvandimwe wange, kuko mama wa The Ben ari murumuna wa mama wange.

Ku bijyanye n’umuziki nyarwanda, nge mbona tugeze ku ntera ishimishije ukurikije aho twahereye. Abaririmba Hip Hop barabizi na RnB nabo baririmba neza... Usanga umuziki nyarwanda warazamutse vuba, ariko ko ugereranyije n’ibindi bihugu duturanye usanga hakiri intambwe yo gutera.

Njye ku giti cyanjye mbona niba hari intambwe ijana ngoma gutera, maze gutera enye gusa. Ariko icyo yifuza ko abahanzi nyarwanda bakwibandaho ni ubutumwa batanga mu ndirimbo zabo, kuko indirimbo nziza zishakira abafana.

Mu minsi ishize, Tom Close aherutse gushyira ahagaragara album ye ya gatatu yise Ntibanyurwa. Iyi ije ikurikira iyo yise "Kuki" na "Sibeza."

Tom Close yegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, ahabwa miliyoni 6 z’amanyarwanda, anemererwa gukorana indirimbo na Sean Kingston, hiyongeraho no gushyira umukono kumasezerano y'imikoranire BRALIRWA mu gihe cy'umwaka.

Kugeza ubu Tom Close afite urubuga rwe rwa Internet
www.tomcloseonline.com.

Mu ba producers nkunda gukorana nabo ni Pastor P, Lick Lick, na Junior kuko bamfasha cyane mu muziki wange.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário