Reba Video

Reba Video

Urukundo

Masamba, Jules Sentore na Daniel Ngarukiye berekeje i Burayi

Abahanzi batatu b’Abanyarwanda basanzwe bazwi mu ndirimbo za gakondo nyarwanda, Intore Masamba, Jules Sentore na Daniel Ngarukiye, bahagurutse i Kigali tariki 16 Mata 2014 saa sita z’ijoro berekeza i Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi aho bagiye kuririmba mu gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 20, Jenoside yakorewe Abatutsi.


Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Masamba mbere yo guhaguruka i Kigali, yatangaje ko berekeje i Burayi ku butumire bwa Kaminuza ya Zurich mu Busuwisi, ibinyujije mu nzu ndangamurage yayo yitwa Volkerkundemuseum.

Igitaramo kijyanye no kwibuka Jenoside ya korewe Abatutsi aba bahanzi batumiwemo kizaba kuwa 18 Mata 2014 i Zurich guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ahitwa volkshaus stauffacherstrasse.

Masamba avuga ko bakiriye neza kujya kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba mu Burayi muri Gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati : “Tumaze kubona ubu butumire byari byiza, cyane ko binaje mu bihe u Rwanda rwibuka Jenoside ku nshuro ya 20, nk’umuhanzi ni ikintu cyiza gishobora guhumuriza abacitse ku icumu, dutanga ubutumwa bububaka tubafata mu mugongo, Gusohoka nk’Abanyarwanda turi Abanyarwanda kandi tunatumiwe n’abanyamahanga byongera n’ikindi kintu ku gukora ubuvugizi ko bamenya ko jenoside koko yabaye ariko tugatanga n’ubutumwa bukangurira ko itazongera kuba ukundi.”

Masamba avuga ko yishimiye ko abanyamahanga basigaye batekereza gutumira Abanyarwanda muri gahunda zifite aho zihuriye n’ u Rwanda.
Ati : “Ni indi ntambwe kuba ari Abanyamahanga badutumira, hari ubushake n’amatsiko bigaragaza ko bashaka gushira amatsiko kandi bakayamarwa n’Abanyarwanda.”

Jules Sentore ku ruhande rwe, yavuze ko nawe nk’Umunyarwanda ukunda u Rwanda, yumva yiteguye kwifatanya n’abandi kwibuka akoresheje ubuhanzi bwe.

Ati : “Kwibuka Jenoside ni ngombwa nk’abahanzi tunazirikana ko itazongera kubaho ahubwo tukubaka u Rwanda rutemba amata n’ubuki. Bityo nkaba nishimiye kuba ngiye gukoresha ubuhanzi bwanjye mu kwibuka Jenoside, aho twibuka tuniyubaka.”

Daniel Ngarukiye uzwi mu gucuranga inanga gakondo, nawe ujyanye na Masamba hamwe na Jules Sentore, yatangarije ku kibuga cy’indege yatangarije IGIHE ko mu byo bazakora mu Busuwisi n’ubundi azakirigita inanga.

Daniel ugiye i Burayi ku nshuro ye ya Kabiri, avuga ko ajyanye ibanga ry’imirya y’inanga myinshi. Ati : “…Ntibivuze umuba w’imirya wo kwikorera ku mutwe, ahubwo bisobanuye ko nzayikirigita cyane mu ndirimbo zituje zijyanye n’ibi bihe turimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Masamba, Jules Sentore na Daniel Ngarukiye, basanzwe babarizwa muri Gakondo Group isanzwe izwi mu buhanzi bw’indirimbo gakondo nyarwanda. Kuwa 07 Mata 2014 i Kigali mu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaye baririmba muri Stade Amahoro.
kuwa 7 Mata 2014, Masamba hamwe na Gakondo bari mu baririmbye mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha bari bari muri Stade Amahoro i Remera.

Mu butumwa bajyanye, Masamba yavuze ko bagiye bunga mu nsanganyamatsiko igira iti : “Twibuke twiyubaka”. Ibi akaba ari nabyo bazabwira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zizitabira umuhango bagiyemo wo kwibuka i Zurich.

Mu bikoresho bya muzika bagaragaye bafite bagiye kurira indege, harimo inanga agkondo hamwe n’ingoma za Kinyarwanda.


IGIHE

Related Posts by Categories



1 comentário:

Anónimo disse...

“We’re not going to get that money back,” mentioned Brown, who believes state and federal regulation allow for tribes to host internet gambling. After 15 months of development, the Wolfden app and Wolfden.bet website have gone stay in a so-called “soft launch,” providing users a brand new} social betting experience. However, this does not imply that people in these countries don't 1xbet wish to gamble. If you live in such a region, you can use use|you have to use} proxies to bypass geo-restrictions and entry your favourite gambling websites. When you gamble on-line, you must positive that|be sure that} your personal and monetary information is safe. Proxies may help you protect your information outcome of|as a outcome of} they create an encrypted connection between your system and net site} would possibly be} visiting.

Enviar um comentário