Reba Video

Reba Video

Urukundo

Hari Abahanzi Nyarwanda Baburiwe Irengero muri Muzika

Hagati y’umwaka wa 2005 n’impera za 2010, hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bari barigaruriye umuziki nyarwanda aho wasangaga indirimbo zabo zicurangwa ku radiyo umunsi ku munsi. Nyamara ubu, aba bahanzi ntawapfa kumenya irengero ryabo muri muzika ndetse basa nk’abawuvuyemo bakajyana n’ibihangano byabo.

Aba bahanzi bose bari muri iyi nkuru, bamwe barakunzwe ku rwego rwo hejuru mu Rwanda abandi bakundwa bigereranyije bitewe n’ingufu bakoreshaga ariko ubu umuziki wabo usa n’uwamaze kuzima burundu dore ko batagikora nk’uko byari bimeze mu myaka ishize.

Victoire


Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu Rwanda kubera indirimbo ze z’urukundo harimo Urwo ngukunda n’izindi wasangaga zicurangwa ku radio na cassette zazo zigurishwa cyane. VICTOIRE ari mu bahanzikazi ba mbere bamenyekanye umuziki w’ubu ukizamuka mu myaka ya 2005 na 2006. Indirimbo ‘Urwo ngukunda’ ikaba itaraburaga mu ndirimbo zasabwe kuri radio Rwanda kuva kuwa mbere kugeza ku Cyumweru. Kugeza uyu munsi ntamuntu uzi aho uyu muhanzikazi yagiye dore ko atasezeye.

Hari amakuru avuga ko yaba yibera i Burayi, ariko ntawe uzi niba agikora umuziki cyangwa yarabivuyemo burundu.

Abakimaze Group

Bazwi cyane mu ndirimbo ‘Ikigabo cy’igisambo’ ‘Kutiga biragatsindwa’ n’izindi, iri tsinda ryarakunzwe bidasanzwe cyane cyane mu mwaka wa 2009. Abahanzi bari barigize Dr Jack na Faruk Dinho bamaze gutandukana gukomeza gukora umuziki byabaye ingorabahizi n’ubwo bakomeje kuvuga ko buri wese agiye gukora ku giti cye.

Nyuma yo gusenyuka kw’Abakimaze Group, Faruk Dinho yakomeje guhanyanyaza akora indirimbo , kugeza ubu amaze gukora izisaga 50 mu myaka ibiri ariko nta n’imwe yamenyekanyemo ndetse asa n’utakiri mu muziki.

Tete Roca

Uyu mukobwa yatangiye kwigaragaza cyane mu muziki mu mwaka wa 2010 ubwo yari ageze muri Kaminuza y’u Rwanda. Indirimbo ze zumvikanaga cyane kuri Radio Salus ,RC Huye n’andi maradiyo yo mu ntara y’amajyepfo.

Mu mwaka wa 2011 Tete Roca yatangiye kwigaragaza nka Lady Gaga wo mu Rwanda aho yakoraga udushya dutandukanye mu bitaramo yitabiraga. Nyuma yo kwifotoza yambaye ubusa, Tete Roca izina rye ryabaye ikimenyabose mu Rwanda gusa nyuma y’amezi make yaje kugenda acika intege buhoro buhoro kugeza ubwo umwaka wa 2012 warangiye iby’umuziki yabishyize ku ruhande. Abonye bitagenda yaje gutangaza ko agiye guhagarika muzika, ariko wagira ngo yanasize asibye ibihangano yari yarakoze.

Lizz

Uyu mukobwa yari afite ijwi ryakundwaga na benshi. Azwi cyane mu ndirimbo yitwa Ndagushimira yakoranye na Lil G hamwe na Diplomate.
Mu ntangiriro za 2011 uyu mukobwa yari umwe mu baririmbyi bakomeye mu Rwanda ariko nyuma y’igihe gito yahise azimira kugeza ubu ntiyigeze atangaza niba akirimba cyangwa yarabiretse.

N Felix (Kivamvari)

Yamenyekanye ku izina rya Kivamvari ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda. Indirimbo ye ‘Kivamvari’ yakoze mu mwaka wa 2006, ‘Ndakumbuye’ na ‘Ndakuze’ zakundwaga na benshi ariko kuri ubu asa n’uwavuye muri muzika ndetse agasiba n’ibikorwa yari yarakoze mbere.

Just Family

Iri tsinda rifite amateka maremare. Batangiye ari abahanzi bafite ingufu gusa hagati mu mwaka wa 2011 Kim Kizito yaje kubavamo basigara ari batatu. Nyuma bashyizemo ingufu barakora cyane, bamurika alubumu, ndetse by’akarusho umwaka wa 2012 bitabira Guma Guma. Bamaze gusezererwa muri iri rushanwa, Bahati yabavuyemo, basigara ari babibiri gusa kugeza ubu iri tsinda risa n’iryamaze kuzima burundu kuko umwe muri bo yagiye muri Afurika y’Epfo undi nawe aba muri Uganda.

Family Squad

Mu myaka ya 2006 na 2007, abahanzi bagize iri tsinda bamenyekanye mu ndirimbo ‘Tuve ku mihanda’, ‘Zuena’ n’izindi. Bavuga ko batigaragaza cyane kubera izindi mpamvu harimo izo kwita ku miryango yabo no gutura kure kwa bamwe muri bo ariko bagashimangira ko bakiri mu muziki.

Princess W Junior

Muri 2009, uyu muraperikazi yegukanye igihembo cy’umuraperikazi w’umwaka wa 2008 muri Salax Awards. Muri uyu mwaka yari mu kibuga cya hip hop mu bakobwa asa n’uri wenyine. Benshi bamwibuka mu ndirimbo ye ‘Haguruka ukore’. Kuri ubu ntawapfa kumenya aho uyu mukobwa yagiye. Ntawamenya niba akiri no mu muziki.

Big Dom

Uyu muhanzi na we yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2006, mu ndirimbo ye nka ‘Ange orange’, ‘Igishwi cy’ikibinda’ n’izindi zakunzwe cyane mu Rwanda kuburyo wasangaga ku maradiyo arizo ndirimbo abantu basaba cyane. Biragoye kumenya niba Big Dom agikora umuziki.

Pappy Safa John

Nawe yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye ‘Umutima ukunda’ yakunzwe cyane n’urubyiruko. Kuri ubu indirimbo ze ntawamenya aho zibitse ndetse nawe ubwe aherutse kuvuga ko abaye ashyize ku ruhande ibikorwa bya muzika.

KGB

Mbere y’urupfu rwa Henry iri tsinda ryari rigizwe n’abahanzi batatu : Skizzy, MYP na nyakwigendera Henry Wow. Aba basore uko ari batatu bamamaye mu Rwanda cyane cyane mu ndirimbo zabo nka ‘Arasharamye’, ‘Abakobwa b’i Kigali’ n’izindi.

Mu myaka ya 2005, 2006 na 2007 aba bahanzi bari bahagaze neza mu muziki. Kubera uburyo bari bakunzwe mu Rwanda banagize amahirwe yo guhatanira ibihembo bikomeye mu muziki hanze y’u Rwanda nka PAM Awards n’ibindi. Uko imyaka yagiye ishira bagiye bacika intege gahoro gahoro kugeza ubwo umwe muribo (Henri Wow) yitabaga Imana. Kuri ubu biragoye kumenya niba bazakomeza kuko mu Rwanda hasigaye uwitwa Skizzy undi we yagiye muri Amerika.
Iyi niyo ndirimbo baherukaga gushyira hanze bavuga ko bagarutse muri muzika :

The Brothers

Iri tsinda kimwe na KGB naryo ryari rigizwe n’abahanzi batatu : Vicky, Ziggy 55 na Danny. Mu myaka ya 2006 kugeza muri 2009 iri tsinda ryari ryarashinze imizi muri muzika nyarwanda ndetse ni nabo begukanye igihembo cya mbere cy’itsinda ryiza muri Salax Awards mu mwaka wa 2008 ubwo byatangirwaga i Huye.

Nyuma ya 2009 aba bahanzi bagiye bazima gake gake kugeza ubwo mu mwaka wa 2012 Danny Vumbi yatangiye gukora umuziki ku giti cye, Vicky na we atangira kwigaragaza nk’umuhanzi ku giti cye, Ziggy we ntabwo byamuhiriye yakomeje gushyira ingufu cyane mu itangazamakuru. Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo nyinshi cyane nka Bya bihe, Ikirori, Ni wowe wenyine n’izindi. Kuri ubu ‘The Brothers’ rizwi mu mvugo ariko biragoye kubumva mu bikorwa.

Queen Ally

Uyu muhanzikazi yubatse izina mu myaka ya 2008 akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo yakoranye na Mako Nikoshwa bari bise ‘Urihe’ ndetse n’iyo yakoranye na Rafiki yitwa ‘Bamuhora iki’. Nyuma y’umwaka wa 2009, uyu muhanzi yagiye acika intege gake gake kugeza ubwo muri iyi minsi bamwe bamaze kumwibagirwa. Biragoye kumva indirimbo ye ikinwa ahantu runaka, yaribagiranye.

Fulgence

Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo ye ‘Unsange’ n’izindi ikaba yarasabwaga ku maradiyo cyane cyane mu ndirimbo zasabwe kuri Radiyo Rwanda mu myaka yashize. Kugeza ubu uyu muhanzi benshi bamaze kumwibagirwa. Hari amakuru avuga ko agikora umuziki.

DMS

Uyu muraperi yemeneyekanye mu ndirimbo ze ‘Yego’ na ‘Bari hehe’. Muri 2008 DMS yari mu bihe bye byiza, gusa kuri ubu ntakibarizwa mu Rwanda ndetse nta n’ibihangano bye bishya byumvikana ku maradiyo nkuko byari bimeze muri iyi myaka.

Prince Kid

Uyu muhanzi yigaragaje cyane mu mwaka wa 2011 ubwo yigaga muri Kaminuza ya INILAK. Muri iki gihe nibwo uyu muhanzi yitabiraga ibitaramo bitandukanye mu Rwanda aza no gukorana indirimbo na ‘Tom Close’ ayita ‘Ruraryoshye’, gusa nyuma yaje kwinjira mu bikorwa byo gutegura ibitaramo n’ibindi birori bitandukanye harimo ibikorwa byo gutora ba Nyampinga mu byiciro bitandukanye bituma asa n’ucitse integer mu muziki. Kuva mu mwaka wa 2012 Prince Kid umuziki yawushyize ku ruhande bucece.

Paulin na Lambert

Mu myaka ya 2007 na 2008, aba basore bafatwaga nk’abahanga muri muzika n’ibihangano byabo bikundwa. Kuri ubu bamaze gutandukana Paulin aba mu Buhorandi mugenzi we Lambert akaba mu Bubiligi. Mu bikorwa bya muzika ntibakigaragaza na busa.

Kuri uru rutonde hiyongeraho abahanzi nka Gitamisi, Good Guyz, Ally Soudy, Mike Karangwa, Herinyange, Patrick Gihana, United Friends, Simple Family, Hunter umusaza, Simple G n’abandi benshi umuntu atapfa kumenya irengero ryabo.


IGIHE

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário