Reba Video

Reba Video

Urukundo

Christopher yarakomeje Kidum na Chameleone bavamo-Kora Awards

Mu gihe kingana n’ibyumwe 6 irushanwa rihuza abahanzi b’ibyamamare muri Afurika ryitwa ‘Kora Award’ ritangiye, Muneza Christopher yagize amahirwe yo gukomeza bamwe mu byamamare mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bavamo.


Kora Awards ni ibihembo byatangijwe mu 1994 na Ernest Adjovi, umunyabugeni wo muri Ghana, bihabwa abahanzi bitwaye neza muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Kidum umuhanzi ukomoka mu gihug cy’u Burundi kimwe na Jose Chameleone wo muri Uganda ni bamwe mu bahanzi bakunzwe mu karere bari ku rutonde rw’abahatanira iri rushanwa ariko bavuyemo.

Muneza Christopher asigaranye na Diamond Platnumz wo muri  Tanzania, Chrstopher akaba asaba abanyarwanda gukomeza kumushyigikira akazarenga ikiciro kindi binjiyemo kuva ku itariki ya 14 Mata 2014.

Gutora Christopher ujya k’urubuga rwa ‘Kora Award Organisation’, ukajya ku ifoto ya Christopher ugakanda ahanditse ‘Like’ warangiza ukandika igitekerezo ‘Comment’ izina ‘Christopher.

Kuba Christopher ariwe muhanzi wenyine w’Umunyarwanda uri muri iri rushanwa ngo ni ishema kuri we ndetse no ku Rwanda muri rusange, bityo ko ubishoboye wese yakomeza kumushyigikira.

UMUSEKE

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário