Reba Video

Reba Video

Urukundo

Kamichi yagiye i Chicago muri USA

Muri iri joro ryo kuwa 15 Mata nibwo umuhanzi Kamichi yafashe indege yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Chicago Leta ya Illinois, we yabwiye Umuseke ko agiye mu bikorwa bya muzika, inshuti ze zo zikemanga ibyo zikemeza ko uyu muhanzi ahubwo yaba agiye kwibera yo.

Adolphe Bagabo, uyu munyamuzika ukora injyana ya Afrobeat, agiye atarangije amasomo ye mu kiciro cya kabiri cya Kaminuza yakoraga mu ishuri rya ICK i Muhanga.

Kamishi ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo ze cyangwa izo yandikiraga abandi.

Arahaguruka i Kigali n’indege ya Turkish Airlines ahagana saa sita z’ijoro kuri uyu wa kabiri, iyi ndege ikabanza kunyura i Amsterdam (Pays Bas) mbere yo kwerekeza muri Amerika.

Kamichi yabwiye Umuseke ko agiye muri Amerika mu bikorwa bya muzika, avuga ko aha azahakora indirimbo ebyiri z’amajwi n’amashusho.

Yatangarije umunyamakuru w’Umuseke ko ateganya kandi kuzakorera izi ndirimbo muri Press One, inzu itunganya muzika yatangijwe n’abanyamuzika b’abanyarwanda barimo Meddy na The Ben, bagiye muri Amerika bakagumayo mu buryo abantu benshi bibajijeho.

Abajijwe niba agiye kubayo, Kamichi yagize ati “Oya kuko nzagaruka mu Rwanda tariki 08 z’ukwa gatandatu uyu mwaka nyuma gato nzahita njya mu Bufaransa hari Festival nzajyamo.”

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Kamichi yari afite Visa ya Amerika kuva mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize. Inshuti ze zivuga ko yatekerezaga ko azaba ari muri PGGSS uyu mwaka akagenda nyuma, ariko ubu kuko atatorewe kujya muri rushanwa bikaba bibaye ngombwa ko agenda Visa ye itararangira.

Mu mujyi wa Chicago avuga ko azahabonanira n’umuhanzi The Ben muri ibyo bikorwa bimujyanye bya muzika.

Bamwe mu nshuti za hafi ze batashatse ko amazi yabo yandikwa babwiye Umuseke ko bakemanga ko Kamichi yaba azagaruka mu Rwanda.

Uyu muhanzi, wigeze gukundana n’umuzungukazi w’umunyamerika, yibanaga ku Kicukiro, yaherukaga kugaragara ubwo yatorwaga mu bahanzi 15 batowemo 10 ubu bari mu irushanwa rya PGGSS IV we akaviramo ku ikubitiro.

Kamichi ni umuhanzi bamwe mu bakurikirana hafi ibya muzika mu Rwanda ndetse n’abahanzi bagenzi be baziho impano idasanzwe mu guhimba no kwandika indirimbo.

Kamichi yagize indirimbo zakunzwe zinasigara cyane mu mitima y’abantu kubera uburyo zanditsemo izo ni nka; “Aho ruzingiye”, “Ako kantu”, “Kabimye”, “Warambeshye” n’izindi…


UMUSEKE

Related Posts by Categories



1 comentário:

Anónimo disse...

Slingo on the App Store - StillCasino.com
Slingo is a starvegad slot machine game that originated in California, originally made on the Slingo board game board game. The game comes 더킹카지노 with an original  Rating: 4.2 · ‎10 votes

Enviar um comentário