Reba Video

Reba Video

Urukundo

Amakosa 5 akomeye abahanzi nyarwanda bakora akabasiga mu kangaratete

Mu bakora umuziki mu Rwanda, hari byinshi birengagiza gukora nyamara baramutse babishyize mu ngiro barushaho gutera imbere mu buryo bw’amafaranga cyangwa icyiciro barimo cy’ubuhanzi.

Muri iyi nkuru turibanda ku bahanzi nyarwanda batita ku bintu bimwe na bimwe nyamara baramutse bakomeje kubiha agaciro byabafasha mu buzima busanzwe, bagatera imbere, imiryango yabo ikabaho neza ndetse n’igihugu kikarushaho gutera imbere mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Bimwe mu byo aba bahanzi nyarwanda birengagiza harimo akazi bakoraga mbere yo kuba abahanzi bakomeye cyangwa gukoresha nabi amafaranga make bakura mu muziki nyamara baramutse babyiseho bakabiha umwanya ayo mafaranga make babona hari uburyo yabungukira batavunitse.

Bimwe mu byo abahanzi nyarwanda birengagiza :

Guhagarika akazi bakoraga bataraba abahanzi bazwi

Abahanzi nyarwanda hafi ya bose, batangiye umuziki hari akandi kazi bafite kabatunze mu buzima bwa buri munsi. Bamwe bari abashoferi, abamotari, abatekinisiye, abarimu, abaganga, abanyeshuri muri za kaminuza, abakanishi, aborozi, abashushanyi, abahinzi n’ibindi.

Ikosa ribaho kuri bose, ni uko iyo hagize ukora indirimbo imwe igacurangwa kuri radio akumva abantu bose birirwa bamuhamagara bamwita umuhanzi, umustar cyangwa andi mazina y’icyubahiro ahita ava mu kazi yakoraga kanamwinjiriza amafaranga ahubwo ugasanga yirirwa ku yicaye cyangwa azenguruka mu mujyi, ajya kwishimisha mu bintu bitandukanye bitanamwungukira nyamara yakagombye kwicara hamwe agakora ako kazi anakora umuziki akabaho neza.

Gucunga nabi amafaranga make bakura mu muziki

Hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bakorera amafaranga batazi icyo kwizigamira bivuze yewe batazi niba na banki zibaho. Niba yakoreye ibihumbi 100 uyu munsi, ibihumbi 60 akabisiga mu kabari, 20 akishyura umumotari umutwara cyangwa imodoka ,20 asigaye akishyura imyenda mike aba afite mu gasozi agasigarira aho.

Buri muhanzi agize konti, akagira imibare mu byo akora ntacyamubuza gutera imbere.

Niba ukoreye ibihumbi 100 mu gitaramo kimwe ukamenya ngo urizigamira ibihumbi 70 andi asigaye uyinezezemo cyangwa uguremo agakweto keza nk’abandi.

Kubona amafaranga menshi ku nshuro ya mbere bagahita bagura imodoka

Mu by’ukuri, imodoka ni nziza, ariko se niba uri umuhanzi ukizamuka wenda ukabona ikiraka kikwinjiriza miliyoni enye cyangwa eshatu kashi, icyo aba akeneye bwa mbere ni ukugura imodoka ?

Izo miliyoni bamuha aramutse azifashe akazikoramo umushinga yawizeho neza nyuma y’amezi 5 yaba abarirwa mu bahanzi ba mbere bafite amafaranga menshi mu Rwanda. yabaho neza, umuryango we ukabaho neza, ndetse n’iyo business ye yaba ihoraho ifite abakozi bayikoramo ahemba n’igihugu kikunguka.

Kubaho mu buzima buhenze

Benshi uzasanga bifuza kwambara urukweto nk’urwo babonye mu ndirimbo ya Jay-Z, Shakira, Lady Gaga, Lil Wayne n’abandi nyamara bakirengagiza ko abo bigana ari abanyamafaranga ba mbere mu muziki ku isi. Niba yambara urukweto rugura ibihumbi 200 by’amanyarwanda na we n’umuhanzi nyarwanda agashaka kurwambara aba mu nzu akodesha ibuhumbi 50 ku kwezi ntabwo byahura.

Hari n’abahanzi babona amafaranga menshi agashaka kubaho nk’abo bahanzi bo muri Amerika, agahita ategura gusohokera ahantu heza, hanahenze ndetse ari kumwe n’abakobwa beza aha amafaranga atabarika, nyamara nta n’ibihumbi 100 afite kuri konti , ataranishyura iyo nzu abamo. Niho usanga umuhanzi runaka yajyanwe mu itangazamakuru ngo yambuye umukozi wo mu rugo, yambuye umumotari umutwara n’ibindi birego bidashira.

Kutagira intego mu buzima bwabo

Nta muntu ku isi wateye imbere atagize icyerekezo aha ubuzima bwe. Niba umuhanzi akorera amafaranga, ni byiza ko yapanga gahunda ze akavuga ati ‘nyuma y’imyaka itanu ndashaka kuzaba mfite inzu yanjye mu mujyi wa Kigali cyangwa nzaba mfite hegitari 200 zihingwaho karoti, ari njye ugaburira ibigo by’amashuri by’iburengerazuba ni urugero.

Cyangwa afate gahunda mu muziki avuge ati ‘amafaranga mbona ndashaka ko umwaka urangira mfite studio yanjye bwite, nyuma y’undi mwaka nkorane indirimbo na P Square, Diamond cyangwa abandi bahanzi bakunzwe, nkore cyane kuburyo mu myaka 10 nzaboneka mu bahanzi bahatanira BET Awards .’

Yihaye gahunda akavuga ati, ‘nyuma y’imyaka ibiri ndashaka ko nzaba mfite miliyoni 20 kuri konti nkore umushinga uzambyarira inyungu ,umunsi navuye mu muziki nzabone icyo nkora.’

Ikosa rikomeye rikorwa n’abahanzi aho bamwe biyemeza kuva mu ishuri bakayoboka umuziki kandi ntadipolome itangwa mu muziki wo mu Rwanda. Ni benshi mu bahanzi nyarwanda bashyize ibitabo ku ruhande bahitamo kujya kuba ibirangirire mu muziki nyamara ni igihombo gikomeye kuri bo n’igihugu muri rusange.

N’ubwo buri wese agira uko ayobora ubuzima bwe, ariko ni ikosa rikomeye kuva mu ishuri ukajya gukora umuziki. Iyo uri mu ishuri, urahura ubumenyi bugufasha kwibeshaho, kumenya gukora ubushakashatsi, ari nabyo byagufasha kuba wakora umuziki by’umwuga. Biba ikosa rikomeye cyane, iyo uwo muziki yasimbuje amashuri ye awukoze nta gahunda ifatika afite, bikururira ibibazo nyir’ukubikora, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.
IGIHE

Related Posts by Categories



1 comentário:

ushawadle disse...

Authorities say a minimum of|no much less than} one officer fired on the shooter after he killed the woman, however the suspect was not struck. LAPD Chief Michel Moore informed Eyewitness News Thursday AV쏘걸 night that one officer fired three pictures - one of those of|a kind of} pictures hit and killed the suspect. LAPD believes the 14-year-old girl was killed by an officer's bullet that handed by way of the wall of a dressing room, where she was found. Police say it is unclear if the suspect who was additionally killed by police was armed with a gun, but one hasn't been found yet. A statement from the Santa Fe sheriff’s office stated Baldwin, who is performing in and producing the movie Rust, had fired the prop gun in an incident on Thursday, which additionally wounded the movie’s director.

Enviar um comentário