Mwenedata Zouzou Zoulaika bakunda kwita ‘Bizuzu’ ni umwe mu bahanzikazi bakusanya injyana zitandukanye mu Rwanda. Yavukiye i Cairo mu Misiri, se akaba yari Umunyarwanda witwa Bashunga Yussuf, nyina akaba yari Umunyatanzaniyakazi witwa Amina Sadra. Bombi bitabye Imana. Yakuriye mu ntara y’Amajyepfo i Nyanza, akaba ari naho yize amashuri y’incuke ku ishuri ry’Abadage Ecole Maternelle de Gihisi, amashuri abanza ayiga ku Ihanika, aza gukomereza muri ESAPAG i Gitwe, asoreza amashuri ye yisumbuye muri CIESK i Nyamirambo, mu ishami ry’indimi (lettres) mu 2005. Nyuma y’aho yakoze mu masosiyete atandukanye nka STRABAG, ICAP, Electrogaz (ubu ni EWSA), Jambo Travel & Tours Agency, ubu akaba akorera InyaRwanda.com. Yabaye kandi manager w’umuhanzi Daddy Cassanova wabaga muri Canada icyo gihe. Mu 2010 nibwo yatangiye kwiga muri kaminuza ya RTUC yigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteli, mu gashami k’ibibuga by’indege (Airport Operations). Mbere yo kuririmba, Zouzou Zoulaika yagaragayeho impano yo guhimba imivugo mu 2001, aho yanavuze umuvugo ubwo hibukwaga ku nshuro ya Karindwi inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Intara ya Butare kuri stade ya Nyanza. Nyuma y’aho yakomeje guhimba imivugo itandukanye iganisha ku rukundo, amasabukuru y’amavuko (anniversaires), ubukwe n’icyunamo. Indirimbo ye ya mbere yatunganirijwe muri Kilulu 9 Production mu 2010, akaba yarayikoreye uwari umunyamabanga wa mbere w’Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, ubu akaba ari umunyamabanga wa mbere w’Ambasade y’u Rwanda muri Canada. Yayiririmbye mu bukwe bwe, ikaba yitwa ‘True Love’. Ikoze mu njyana ya R&B, mu giswahili n’icyongereza. Indi ni ‘Turabatashya’ yahimbye akayiririmbana n’abahanzi bagenzi be nka Kizito Mihigo, Masamba, Emmy, Christian Rwirangira, Lil G na Uncle Austin. Ni indirimbo yo Kwibuka yakozwe tariki 7 Mata 2011. Nyuma yayo yakoze indi yo mu njyana ya Rock yitwa ‘What Can I Do ?’. Zombi yazikoreye muri Future Records. Yatangiye umwaka wa 2012 akora indirimbo ‘Umuvandimwe’ na Daddy Cassanova ; iri mu njyana ya zouk, akaba aririmbamo urukumbuzi afitiye musaza we Nduwumwe Farouk usigaye uba muri Colorado, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Zouzou Zoulaika arifuza kuzakora album y’indirimbo 9, ariko ntarahitamo izina azayita. Arateganya kandi gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Karere nka Kidumu, Jean-Paul Samputu, Ben Kayiranga, Masamba n’abandi. Uretse umuziki, Zouzou Zoulaika akora akazi ko gucuruza imyenda igezweho no kuyihimba (designing). Akina kandi amafilime, aho yagaragaye muri filime ‘A Love Letter to my Country’ (2006) yahawe igihembo muri TriBeca Film Festival i New York. Indi filime yakinnyemo ni ‘Amapingu y’Icyaha’ na ‘Mu Buzima’, zombi zikaba zizasohoka mu 2012.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Zouzou Zoulaika
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário