Reba Video

Reba Video

Urukundo

Tom Close

Tom Close
Tom Close yavutse tariki ya 28 Kanama 1986, avukira ahitwa Masindi muri Uganda, ari naho yashoboye kwigira amashuri y’ikiburamwaka (nursery school). Nyuma yaho umuryango we uza kwimukira mu Rwanda aho yatangiriye amashuri ye abanza muri Remera Academy hanyuma ajya kuri La Colombiere ari naho yaje kurangiriza amashuri abanza.

Mu buzima bwe akiri umwana muto ntabwo yari aziko azashobora kuba umuririmbyi ukomeye kuko yakundaga gukina no gukinisha udukinisho nk’abandi bana akaba kandi yarashoboraga no gukora utuntu dutandukanye tw’abana nk’utumodoka twi’imikwege n’ibindi kandi agakunda no gushushanya.

Mu mpera z’amashuri abanza niho yaje kwinjira muri Chorale nk’umuririmbyi kandi amaramo iminsi, ni naho yaje gukundira ibintu byo kuririmba, akiri muto kandi yakundaga abahanzi nka R.Kelly ndetse na Michael Jackson, ariko kugeza n’ubu indirimbo akunda kumva cyane kurusha izindi akaba ari iza Lucky Dube, ariko agakomeza no gukunda R.Kelly nk’umuhanzi umurutira abandi. Abo bakaba aribo bahanzi batumye akunda umuziki akumva umunsi umwe nawe azagomba kuririmba.


Nyuma yo kurangiza amashuri ye abanza yaje gutangira ayisumbuye ahitwa Kiziguro Secondary School mu ntara y’Uburasirazuba aza no kwiga kuri Lycee de Kigali ari naho yarangirije amashuri yisumbuye muri 2004, Mbere yo kuza Kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Arangije amashuri yisumbuye ari mu biruhuko nibwo yatangiye kwinjira cyane mu muziki atangiza groupe yitwaga “Afro Saints” yari igizwe na we ubwe n’abandi basore batatu, bakaba ariko nta ndirimbo nyinshi bashoboye gushyira hanze, Tom Close yari yitaye cyane kuri muzika kurusha abandi baririmbyi biyo groupe hanyuma haza no kubamo ikibazo cy’uko yari aje gutangira kwiga muri kaminuza byatumye iyo groupe ihagarika kuririmbana ari nabwo Tom yahise atangira kuririmba ku giti cye (wenyine) .

Mu buzima bwo hanze Tom Close akaba ari umuntu utuje, ukunda cyane gutanga no kumva ko hari akamaro ashoboye kugirira mugenzi we, agakunda ishuri hanyuma no guhimba cyane cyane indirimbo. Muri kamere y’ubuhanzi ye afite n’impano yo gushushanya cyane cyane inkuru zishushanyije ( Bande Dessiné) mu bandi bahanzi bamuha inspiration muri iyi minsi ni nka Chris Brown hamwe na Lil Wayne.

Tom Close kandi yashoboye kutubwira ku kibazo kiri mu Rwanda cyo kugirana ibibazo hagati y’abahanzi dukunze kwita “Beef” , mu kumubaza uko abibona yatubwiye muri aya magambo “ Beefs njye sinziha agaciro, n’abazikora njye ndabanenga, beefs izi dufite mu Rwanda nta mpamvu yo kugira ngo zibeho, mba mbona zidakwiriye kubaho, ni byiza ko twigana ibintu byo hanze ariko iyo ari byiza bidufitiye akamaro atari ibi byo kudusenya, igihugu cyacu cyanyuze mu bintu byinshi ahanini bishingiye mu guhangana kandi ntacyo byamaze usibye kudusenya, mu Rwanda ntabwo Leta yumva cyane umuziki nyarwanda ku buryo iyo hajemo beefs bituma abayobozi badutera ikizere (Credibility) ni ngombwa kubanza kubaka umuziki nyarwanda ugatera imbere tukamenyekanisha igihugu cyacu”.

Tom Close n’umuntu utuje cyane

Tumubajije niba we ku giti cye yagirana itiku n’undi muhanzi yaratubwiye ati “ Njye niyo nagirana ikibazo n’undi muhanzi twakigirana nk’uko nakigirana n’undi muntu bisanzwe, niba hari inyungu duhuriyeho runaka ugashaka kubangamira izanjye, birumvikana ko ndi umuntu habamo kutumvikana ariko ntabwo nabivanga n’umuziki wanjye ngo mfate umwanya wanjye nandike indirimbo, mvune producer hejuru yo kugirango ntange ubutumwa ku muntu umwe twagiranye icyo kibazo, nkora indirimbo kugira ngo ishimishe abantu benshi”.

Nyuma twaje no kumubaza ku kintu abantu benshi bakunda kwibaza niba hari isano iri hagati ye n’umuhanzi THE BEN. Yatubwiye ko usibye ubushuti bafitanye hanze bukomeye cyane no kuba barahuriye mu muziki, ari n’umuvandimwe we, kuko mama wa The Ben ari murumuna wa mama we, ukuyemo ubwo buvandimwe n’ubusanzwe ni abantu b’inshuti cyane nkuko mwakunze no kubibona mu bihangano bagiye bashobora gushyira hanze bafatanyije.

Ku bijyanye n’umuziki nyarwanda yadutangarije ko uko abibona abona ko ugeze ku ntera ishimishije ukurikije aho wahereye, abaririmba Hip Hop barabizi na RnB nabo baririmba neza...usanga umuziki nyarwanda warazamutse vuba , ariko ko ugereranyije n’ibindi bihugu duturanye asanga hakiri intambwe yo gutera ati :“Njye ku giti cyanjye mbona niba hari intambwe ijana ngoma gutera, maze gutera enye gusa”. Ariko icyo yifuza ko abahanzi nyarwanda bakwibandaho ni ubutumwa batanga mu ndirimbo zabo, kuko indirimbo nziza zishakira abafana.

Muri iyi minsi uyu muhanzi aherutse gushyira ahagaragara album ye ya gatatu yise Ntibanyurwa. Iyi album ikaba ije ikurikira iyo yise Kuki na Sibeza. Mu gushyira hanze iyi album, umuhanzi Tom Close yazanye umuhanzi ukunzwe mu karere aka Afurika y’I Burasirazuba ariwe Kidumu. Yanazanye kandi abahanzi bakunzwe nka Weasle na Radio. Uyu muhanzi kandi yegukanye igihembo ntagereranwa cya Primus Guma Guma Super Star, nuko ahabwa miliyoni 6 z’amanyarwanda, gukorana indirimbo na Sean Kingston no gusinyana amasezerano y’umwaka na BRALIRWA.

Mu rwego rwo gutegura neza iryo sohoka ry’iryo album yashyize hanze website ye izajya inyuraho amakuru ye ndetse n’ayabandi bahanzi b’inshuti ze yitwa www.tomcloseonline.com .

Mu ba producers akunda gukorana nabo yatubwiye mo Pastor P, Maurix ndetse na Nicolas akaba ari abantu bamufasha cyane mu muziki we. Twashoboye kandi no kumubaza ku byerekeranye n’ukuntu abahanzi bamwe mu Rwanda bataramenyekana cyane bigira ibibazo bikomeye byo kubura umuntu ukina indirimbo zabo ku ma radio, yatubwiye ko ibyo bibaho ariko nayo ari intambwe ibaho mu muziki ati :“Nanjye indirimbo zajye zose si ko zashoboye kunyura kuri radio.”

Akomeza agira ati :”Tugomba kugerageza gukora indirimbo nziza zishoboka kuko indirimbo iyo ari nziza ntishobora kubura uyikina kuri radio.”

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário