NGABONZIZA Albert Fils uzwi cyane ku izina rya Young Junior, yavutse tariki 24 Gashyantare 1988, i Huye mu ntara y’amajyepfo. Ubwana bwe ahanini bwaranzwe no kuba yari umwana wihebeye umupira w’amaguru nk’abandi bana benshi b’abahungu. Akaba umuhanzi nyarwanda ukora injyana za Pop na RnB. Yize amashuri abanza ku Ishuli ribanza ry’abagatolika ry’i Ngoma. Yatangiriye ayisumbuye muri Koleji y’abadiventisiti y’i Gitwe. Kubera gukunda umupira w’amaguru akanamenya no kuwukina, habayeho guhindura ikigo ajya mu Rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yozefu rw’i Kabgayi, nyuma aza gusubira i Gitwe muri koleji, aho yakomeje kwiga kugera ubwo aharangirije mu ishami ry’imibare n’ubugenge mu mwaka wa 2008. UKO YOUNG JUNIOR YAHUYE N’UMUZIKI Amaze gusubira aho muri koleji i Gitwe, nibwo yaje guhura n’umuziki. Bizwi ko mu bumenyi ibigo by’abadiventisiti bitanga haba harimo n’inyigisho z’iyobokamana ndetse no kuririmbira Imana, muri koleji y’i Gitwe naho ntibatanzwe. Mu mwaka wa 2003 nibwo yatangiye kuririmba muri imwe mu makorali yaho yitwa ”Bride”. Kuba afite impano yo kuririmba ntago ari we wabyibonyeho, ahubow yatangiye kujya abwirwa n’inshuti ze ndetse n’abo baririmbanaga ko aririmba nk’umuhanzi Aliaune ”AKON” Thiam, we akumva ari nko kumutera akanyabugabo nta kundi kuri kubiri inyuma. Young Junior avuga ko ubwa mbere yumva indirimbo ya Akon, yumvise ari nk’umuntu yari azi kera, wari waribagiranye akaba agarutse, maze aramukunda bidasanzwe. Mu bigo by’amashuri yisumbuye hakunze kuba ibikundi bita “Groupes ANTI-SIDA“, biba bigamije kwigisha abanyeshuri kwirinda, gukumira na kurwanya icyorezo SIDA. Mu mwaka 2005, hari ibikorwa by’imyidagaduro byabaye, hakubiyemo no kwigisha kurwanya SIDA n’ibindi byinshi ; we yari yateguye kuririmba indirimbo ya Akon yitwa “Ghetto“ yayihinduye mu kinyarwanda. Yavuye kuyiririmba abantu benshi batemera ko ari we wayiririmbye, abashatse kubihakana bagatsindwa nuko nta ndirimbo Akon yari yaririmba mu rurimi rwacu. Nyuma gato, umuyobozi w’ikigo yaje kubereka kuri cassette video ibyo birori kuko yabaga yarabifashe, Young Junior aza kwibona aririmba ya ndirimbo, aho niho yahereye yemera ko yaba aririmba nka Akon kuko nawe atabyiyumvishaga. Ageze mu mwaka wa gatandatu, bamwe mu bagize Groupe yitwa Simple Family barimo Egide MUSIRIKARE, bamusabye gukorana indirimbo. Yasanze bitari kumworohera kuko uretse kuba bo barakoraga Hip Hop, nta handi hantu yari yarigeze aririmba uretse ku ishuri. Uko bagendaga bahura baganira bakomeje kumenyerana. Nibwo baje kumusaba ko yagenda akandika indirimbo maze bakazayiririmbana. Nawe aragenda yandika indirimbo yitwa “HITAMO“ nabo bandika igice cya Hip Hop kirimo, bahita banayiririmba. Nyuma yaje gukorana na SAFI wo muri Urban Boyz indirimbo yitwa Rosalinda. UKO YAHUYE N’UMUHANZI W’INSHUTI YE CYANE DIPLOMAT... Ku nshuro ya mbere ajya kuririmba muri grand auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda, yaje guhura n’umuhanzi uzwi cyane witwa Diplomat, anamusaba gukorana indirimbo, amubwira ko nawe ashobora kuririmba nka Snoop Dogg. Ariko ntibahita babishyira mu bikorwa, bamara igihe banyuzamo bakavugana kuri telefoni gusa, badahura ngo banoze umugambi. Nyuma baje kongera guhurira i Kigali mu kindi gitaramo, Diplomat amuririmbiraho gato kugira ngo amwereke ko ibyo yamubwiye abishoboye, kuri iyi nshuro bahita biyemeza kuyikora. Aho niho havuye indirimbo yanakunzwe cyane yitwa ”UMUCAKARA W’IBIHE”. Bahita baba n’inshuti cyane, nyuma baza no gukorana indi ndirimbo yitwa “KURE Y’IMBIBI“. Young Junior yanakoranye indirimbo n’abahanzi nka Neg J The general, Pacson n’abandi. Young Junior ngo akunda kwandika indirimbo ze nijoro ku buryo akenshi aryama nyuma ya saa sita z’ijoro. ASANGA TOM CLOSE YARAMUBEREYE INGENZI MU BUZIMA BWE BW’UMUZIKI Mu buzima bwe nk’umunyamuziki asanga TOM CLOSE yaramubereye ingenzi, kuko yamugiriye inama yo kwandika no kuririmba mu kinyarwanda we yarandikaga mu cyongereza gusa, akaba anabimushimira. Young Junior afite imishinga myinshi. Bitarambiranye arateganya gushyira album ye ahagaragara, izaba ikubiyeho indirimbo nyinshi z’ubutumwa, hakazaba hariho n’indirimbo ziri mu rurimi rw’igiswahili. Mu yindi mishinga ya vuba afite harimo no gukora amashusho y’indirimbo zimwe na zimwe ze. UBUZIMA BUSANZWE BWA YOUNG JUNIOR Mu buzima busanzwe, Young Junior akunda amahoro cyane, agakunda iyo yishimanye n’inshuti ze, akanashimishwa cyane no gukemura ikibazo cy’undi muntu. Filimi za actions ziramunyura cyane cyane amafilimi ya series yitwa 24H. Young Junior akunda abakobwa nk’abandi bahungu. Umukobwa wubaha Imana akaniyubaha, umukobwa ukunda abantu nkuko nawe yumva abakunda, ufite uburanga karemano w’inzobe kandi muremure, uwo kuri we ni igitego mu rungano. Young Junior nta nshuti y’umukobwa afite, murabe mwumva… BAMWE MU BAHANZI YEMERA NK’ABAHANGA MU RWANDA Abahanzi yemera ko ari abahanga ni TOM CLOSE na MANI MARTIN, adasize na DIPLOMAT. Ngo impamvu y’ingenzi nta yindi ni uko indirimbo zabo ziba zuzuye ubutumwa, aho kugira ngo babe bitaka. Lick Lick, DJ B na DJ Junior ashimagiza umurimo barimo barakorera abahanzi nabo batisize, iyo bakora indirimbo neza. ICYAMUSHIMISHIJE KURUSHA IBINDI KUGEZA UBU... Kugera kuri uyu munsi, ikintu cyamushimishije cyane ni kubona aririmba, yatera abafana bakamwikiriza kuko bazi amagambo y’ indirimbo arimo aririmba. Abona ikintu cyateza abahanzi n’umuziki imbere muri rusange, harimo kububaha, igihe bakeneye ubufasha bakabubona kuko ibyo bakora biba bigenewe ababyumva. Amahari hagati y’abahanzi bakunze kwita “Beef” ntayakunda na gato kuko abona asenya, agasanga ahanini biterwa nuko umuntu yaririmbye yitaka, undi akamusubiza amusenya.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
NGABONZIZA Albert Fils aka Young Junior
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário