Jean Claude Akirimari uzwi ku izina rya Umusaza Engeneer. Navutse kuwa 4 Ugushyingo 1989, mu Karere ka gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamatamu, Umudugudu w’Amajyambere. Mvuka mu muryango w’abana 10. Ndi mwene Francois Gasana na Virginie Mukarugwiza. Ntuye mu Karere ka Gasabo. Ibijyanye n’’umuziki nabyinjiyemo mu mwaka wa 2009, nza gushyira igihangano cya mbere kuwa 18 Ukwakira 2010, iyo ikaba ari indirimbo nise Umurage w’ab’Ejo, ari naryo zina rya Album yanjye ya mbere. Iyo ndirimbo nayikoreye muri narrow Road kwa Producer Paster P. Nyuma yahoo nahimbye indirimbo Iryamukuru nakorewe na Producer Pastor P, Umunsi utunguranye korwa na Producer Lick Lick, Inganji nakorewe na Producer Fazzo, Event Nakorewe na Producer Fazzo, Kwibuka ni Ukwiyubaka, indirimbo nakoze mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nayikoranye na Munyanshoza Dieudonnee ikorwa na Producer Fazzo wanayiriririmbyemo, ariko ikaba itari kuri Album yanjye. Nyum y’izo nanakoze iyitwa Ijambo ry’Umusaza nakorewe na Producer Junior, Umurage Remix, nakoranye na Makonikoshwa, ikorwa na Producer Ray-P, Inzira Nyabagendwa, irimo Jules Sentore ndetse na kays Mile ikorwa na Producer Ray-P, nakoze indi yitwa Elizabeti nakorewe na Producer T-Brown. Izi ndirimbo zose uko ari icyenda nizo zigize album yanjye ya mbere, ziyongereyeho indi ya 10 ikiri muri studio yitwa Umwari Ukwiye. Kuri album ya 2 ntaramenya izina ryayo, hariho indirimbo yitwa Umunyarwanda, igiye no gukorerwa amashusho. Hariho kandi indirimbo yitwa Ibihe by’Amateka irigukorwa na Producer Junior muri Bridge Records. Kuki uyu muhanzi Enngeer aririmba nk’abasaza ? “Njye mbifata nka ubugeni (Art) kuko umuhanzi nyawe ni ugaragara mu buhanzi asa n’ibyo ari kuririmba cyangwa guhanga ariko nyuma y’akazi ntase nabyo. Urugero ni nka Mr Bean. Uriya ni umwe mu bahanzi nemera cyane, Younger nawe ni umuntu usobanura filime ukabona ko harimo ubuhanzi n’ubugeni. Aba bombi mu kazi usanga basekeje kandi basetsa ariko nyuma y’akazi usanga aria bantu biyubashye. Nanjye mfatiraho urugero mu kazi k’ubuhanzi nkamera nk’umusaza ariko mu buzima busanzwe nkaba ndi nk’umusore usanzwe nk’abandi”. Ndateganya kurushaho guteza imbere ibihangano bbyanjye ngo ababibona bumvemo ubutumwa bugiye umujya umwe kugira ngo bigirire akamaro sosiyete nyarwanda n’ab’ahandi bumva ibihangano byanjye. Ndanasaba abahanzi kugira umuco wo gukundana, kubahana gufashanya no gutanga ubutumwa butavangiye mu bihangano byabo. Nakunga mu ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nti : “Twese turi ikipe itsinda”.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Umusaza Engeneer
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário