Ngeruka Fayçal yavutse tariki 8 Nyakanga 1981 ahitwa Beni muri Zaïre (ubu yitwa RDC). Ni mwene Abdul Seleman na Niyonzima Marie. Uwo nyina yari umwe mu bagore 3 ba Seleman, Fayçal akaba ari imfura ye, imbere ya bashiki be Maureen na Karleen. Fayçal rero afite abandi bavandimwe bavuka ku bagore bandi babiri bandi, abana b’uwo muryango bose akaba ari 11. Fayçal ariko ubu ni imfubyi kuri se na nyina.
Amashuri ye abanza yayize kuri Ecole Communautaire du Lac i Goma, maze mu mwaka wa 1993 ajya i Bukavu, aho yize umwaka wa mbere w’ayisumbuye mu ishuri rikomeye cyane mu karere ryitwa Collège Alfajiri. Muri 1995, yaje kujya i Kisangani aba ariho akomereza amashuri ye, maze umwaka ukurikiyeho ajya i Kinshasa, aho yize muri section ya Latin-Philo, avayo ari mu mwaka wa gatanu (5ème). Aha nibwo intambara yahise itangira mu mwaka wa 1998, maze Fayçal aza mu Rwanda aciye Goma na Gisenyi. Bukaba bwari ubwa mbere yinjira mu gihugu cye.
Hashize igihe gito ari ku Gisenyi, Fayçal yaje kuza i Kigali ku Kacyiru, kwa ba nyirasenge (tantes), maze akomeza amashuri ye muri APACE, aho byabaye ngombwa ko asubira mu mwaka wa kane (4 ème) kuko muri Congo yigaga muri système belge. Aha muri APACE ninaho yaje guhurira n’umukobwa utagira uko asa witwa Gisèle, kugeza n’ubu bakaba bakiri kumwe !
Mu mwaka wa 2001 nibwo Fayçal yarangije amashuri ye yisumbuye, maze ajya gutangira umwaka wa mbere muri ULK Gisenyi. Hagati aho ariko, yari yasohoye album, afatanyije na groupe ye yitwaga Brothers yo muri Restoration Church i Gisenyi . Ntiyaje kuhaguma kuko yahise ajya i Kampala, ahasanzwe haba igice kinini cy’umuryango we, kugirango bamenyane kurushaho. Nguko uko yagiye i Bugande !
Fayçal muri Coca Cola pop star
Mu mwaka wa 2003, yaje kubwirwa na mushiki we Yasmine ko hari irushanwa ryo kuririmba ryitwa ‘Coca Cola pop star’, gusa ngo ikibazo cyari uko yari francophone, icyongereza cye cyikiri gike cyane. Yahise atangira gufata amasomo y’icyongereza, maze nyuma y’amezi abiri yitabira amajonjora (auditions). Ntibyari byoroshye na gato, kuko ku ikubitiro haje abantu 8400, baturutse muri Uganda, Kenya na Tanzania. Ibi ariko ntibyabujije Fayçal kurangiza ari muri bane ba mbere (top 4).
Nyuma y’iryo rushanwa, Fayçal yagarutse mu Rwanda, kuko yashakaga kwiga no gukora. Ubwo nibwo yongeye kwiga muri ULK Gisenyi, ari nako aririmba muri Live band ya Kivu Sun.
Muri 2005, nibwo Fayçal yagize amahirwe yo guhura n’uwagombaga kumubera inshuti idahemuka kugeza ubu. Uwo nta wundi ni Bizimana Abdoul, a.k.a Bizab the Brain. Fayçal ati “ni inshuti yanjye magara, ni umuvandimwe wanjye, ni umujyanama w’ukuri kandi ni n’umuproducer w’igitangaza. Yampaye amahirwe, yemera ko mfite impano yo kuririmba. Yatumye kandi menyana n’abandi nka Meddy 4 U, DMS n’abandi, turirimba indirimbo nyinshi, muzika nyarwanda itangira gutera imbere.” Muri icyo gihe, aba basore bakoraga ibitaramo byinshi, kugera no mu bigo by’amashuri.
Mu mwaka wa 2006, yatangiye gukorera i Kigali, muri Hôtel Des Mille Collines na Serena Hotel, ndetse muri icyo gihe yakoraga no muri vidéothèque rimwe na rimwe. Ni nabwo kandi yakoze ikiganiro Koid’9, aho yakoranaga na Rosine. Icyo kiganiro kikaba cyaratunganywaga na Televiziyo y’u Rwanda na Meddy 4 U (True Eyes Production).
Fayçal muri ‘Imagine Afrika’
Muri 2007, yaje gutura i Kigali burundu. Icyo gihe nibwo yamenye ko hagiye kuba irushanwa rya ‘Imagine Afrika’. Naho byari ibicika, kuko ryitabiriwe n’abanyafurika barenga 25000. Fayçal niwe wenyine watoranyijwe mu Banyarwanda barenga 100, ahagararira u Rwanda atyo.
Haje kuba amajonjora muri Afurika y’Epfo, hatoranywamo 12 gusa na Fayçal arimo. Abo rero nibo bashyizwe mu ma groupes ya bane bane, nk’uko abenshi bashoboye kubikuririra mu ma télévisions atandukanye, harimo n’iy’u Rwanda. Groupe ya Fayçal yitwaga ‘Tumaini Africa’ ikaba yarakoreraga muri Mozambique. Iri rushanwa ryarangiye ‘Tumaini Africa’ ariyo itahanye intsinzi, maze buri wese mu bayigize atahana akayabo k’amadolari 6000 ya Amerika (6000 US $).
Twabibutsa ko bwari ubwa mbere haba amarushanwa ya ‘Imagine Afrika’, ni ukuvuga ko groupe yatsinze icyo gihe yasize yanditse amateka adasibangana muri iryo rushanwa.
Idols 2007
Muri uwo mwaka wa 2007, nibwo mushiki we Yasmina yamuhamagaye nanone, amubwira ko hari irushanwa rya ‘Idols 2007’, kandi ko uzatsinda azatahana akayabo k’amadolari 80 000 ya Amerika (80 000 US $). Icyo gihe, umuhungu w’inshuti ye witwa Tumaini yaramufashije bikomeye, amuha amakuru yose ashoboka kuri iryo rushanwa.
Ubwo rero Fayçal yasubiye Uganda, maze yitabira irushanwa nk’umugande. Ibi hari ababyibajijeho, kandi na Fayçal arabizi. Mu kubasubiza, yifashisha ingingo 2 :
1. U Rwanda rwemera ko abaturage barwo bagira ubwenegihugu bubiri, nawe rero afite ubwenegihugu bwa Uganda, bwiyongera ku bunyarwanda yavukanye. Ibi ntibivuze ko icyo gihe yari yahakanye ubunyarwanda bwe, kuko hari abanyarwanda benshi bagiye bahesha u Rwanda ishema kandi bafite n’ubundi bwenegihugu, bikaba bitababuza kwiyumvamo ubunyarwanda. Aha yatanze urugero rwa Sonia Rolland Uwitonze, Miss France 2000, Lilian Mbabazi wo muri Blu3 (Uganda) n’abandi.
2. Igice kinini cy’umuryango we kiba muri Uganda kuva kera, kandi nawe yahabaye igihe kinini, akaba yarigeze no gushaka kuhiga Kaminuza. Kugirango bimworohere, byamusabaga kuba afite ubwenegihugu, bikaba bitaramuruhije kubuhabwa kuko yari yujuje ibyangombwa.
Tugarutse kuri ‘Idols 2007’ rero, yari yitabiriwe n’abantu barenga 15000 bahatanaga, maze amajonjora ya nyuma abera muri Kenya. Aha naho Fayçal yitwaye neza, arangiriza muri top 10, ahembwa amafaranga n’ibindi (goodies) arataha.
Mu mwaka wa 2000 Fayçal yigaga mu mwaka wa gatanu, yaje kumenyana n’umukobwa w’igitego witwa Gisèle, icyo gihe we akaba yarigaga mu wa gatatu. Baje gukundana bikomeye, ku buryo na n’ubu bakiri kumwe !
Ubusanzwe abantu bazwi cyane (stars) bagira ikibazo cyo kujarajara mu byerekeranye n’urukundo, ugasanga buri gihe bahinduranya abo bita ‘abakunzi’, cyangwa bababangikanya (gutendeka). Aha Fayçal we agira ati “hari ikintu kizwi muri kamere muntu : buri mugabo arangwa no gukunda abagore, kandi na buri mugore arangwa no gukunda abagabo. Niba maze igihe kinini nkundana n’umuntu umwe rero ntibivuze ko ntari umuntu nk’abandi, cyangwa se ko nta byiyumviro (sentiments) ngira.Uzakubwira ko adakunda abakobwa azaba ari homosexuel cyangwa afite ikindi kibazo ! Njye nk’umuntu ukiri muto, nshobora kuba attiré n’abakobwa, ariko umugore wanjye si umukobwa ubonetse wese, wa musore we !”
Iyo umubajije icyo kuba Gisèle atari umukobwa ubonetse wese bivuga, Fayçal aterera amaso ku bicu nk’ubonekewe, akiruhutsa, maze agasubiza muri aya magambo : “mu by’ukuri, igihe mpura nawe navumbuye ubuvumo bwa Ali Baba (‘ma caverne d’Ali Baba’, aba ashaka kuvuga ubutunzi butagira uko bungana). Yamenye ntari umukire (n’ubwo n’ubu ntari we). Ndibuka ko hari igihe hari kuri St Valentin, bagenzi banjye biteguye bihagije, baguriye abakobwa b’inshuti zabo ama cadeaux y’ibitangaza ahenze ; icyo gihe jye ninyujije i Nyabugogo ngura imikeri (fraises) n’udupaki twa biscuits za Riham, urumva ko bitari bihenze na gato, pe ! Nagiye kumureba mbyitwaje, turicara turabisangira mu byishimo.”
Ntimugire ngo arangirije aha, kuko iyo ari kuri iyo ngingo biragoye kumuhagarika. Yarakomeje ati “naho abahanzi bahinduranya inshuti cyangwa bakagira nyinshi icyarimwe bo sinabarenganya, gusa wenda reka nkuhe urugero muri foot : mu Bwongereza haba amakipe akomeye menshi, ariko jye nk’umufana wa Arsenal sinayivaho ngo ngiye gufana indi kipe, n’iyo yaba yatwaye ibikombe bingahe ! Kuri jye rero Gisèle niwe wenyine. Harya ngo perfection ntibaho ?Jye Gisèle niwe perfection yanjye ! Arihariye (unique), yamfashije mu bintu byinshi, angira inama, n’aho ngeze niwe mpakesha, cyane cyane mu myigire yanjye ; antera imbaraga nkajya mbere, ni umugore wanjye, ni inshuti yanjye, kandi ikindi ni uko anshimisha mu buryo bwose, n’ahantu hose. Iyo mvuze hose, ubwo nyine ni hose, ntaho mba nsize !”
Mu mwaka wa 2007, ubwo busitani bw’urukundo bwaje kumeramo urubuto rw’igitangaza : NGERUKA Tiamo Jayden.
Tariki 25 Mutarama 2009, nibwo Fayçal na Gisèle babwiranye ‘Yego’ ku mugaragaro. Kuri uwo munsi, Fayçal yari afite inshuti ye magara Bizab nk’umuherekeza mukuru (garçon d’honneur/best man).
Sem comentários:
Enviar um comentário