Reba Video

Reba Video

Urukundo

Nshimiyumva Emmanuel aka Emmy

Nshimiyumva Emmanuel aka Emmy
Amazina ye asanzwe ni Nshimiyumva Emmanuel uzwi cyane ku izina rya Emmy. Ni mwene Esperance Bazere na Jean Marie Vianney Nzagahimana. Yavutse kuwa 12 Kanama 1988. Ni umuhanzi uririmba mu njyana ya R&B. Aririmba indirimbo zitandukanye zirimo izifite ubutumwa bw’urukundo. Uyu muhanzi yamenyekaniye cyane mu ndirimbo Nsubiza yakoreye muri Bridge Records.

Kuva yatangira gukorana n’umujyanama bakuranye witwa Dj Theo, Emmy yarushijeho gukora ibitaramo bitandukanye birimo ibyamufashije kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere. Iyo ya mbere yayise Uranyuze mu gitaramo yise "Uranyuze concert" ku itariki ya 30.10.2011. Iyi album yayimurikiye mu ishuli Rikuru Nderabarezi (KIE). Indirimbo ze ni Nsubiza, Kuki, Ntibigishobotse, Ese urinde, Njyenyine Oya, n’izindi yagiye aririmbana n’abandi.

Uyu muhanzi, ku bufatanye n’abandi bahanzi yakoze indirimbo ihimbaza Imana. Iyi ndirimbo iri mu gitabo cy’indirimbo zo mu rusengero rw’abarokore. Iyo ndirimbo ikaba yitwa Urukundo rw’Imana, yayiririmbanye n’abahanzi nka Kitoko, King James, Knowless, Riderman, Alpha Rwirangira n’abandi.

Arateganya gushyira hanze indirimbo yise Nyumva, hamwe na Producer Clement muri Kina Music Studio.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário