Tildon n’umuhanzi nyarwanda ukiri muto. Abarizwa mu karere ka Rubavu, Intara y'Uburengerazuba. Aherutse gushyira ahagaragara album ye ya mbere, akaba yarayise ‘’Mpora Hafi ‘’, yayimuritse ku mugaragaro mukarere ka Rubavu 25-12-2010, icyo gitaramo kikaba cyaritabiriwe n’abantu benshi baturutse hirya no hino dore ko harimo n’abahanzi bakomeye mu karere k’ibiyaga bigari, iyo launch ikaba yagaragayemo udushya twinshi mu muziki nyarwanda nka affiche yambere nini mu gihugu aho yapima ga metero 10 kuri 9.
Ikindi bikaba byaragaragaye ko ari umuhanzi ukunzwe cyane mu karere ka Rubavu ndetse no mu gihugu hose, nyuma y'ibikorwa yagaragayemo byo kwamamaza ikinyobwa cya Turbo King.
Mu buzima busanzwe Tildon ni umukozi mu ruganda rwa Bralirwa, akaba ari n’umunyeshuli muri kaminuza ya U.L.K Campus ya Gisenyi akaba arimo kurangiza
Kuri ubu aratangaza ko amaze kongera umubare w'ibihangano bye biri hanze, nyuma y'uko amaze gusohora indirimbo "Njye na we", indirimbo yakorewe muri Unlimited Studio hamwe na producer Lick Lick,
Nkuko yabitangarije zahabutimes.com, iyi ni indiririmbo yo guhumuriza umukunzi wawe igihe cyose muri kumwe ndetse n’igihe cyose mutari kumwe kuko hari igihe haboneka ubwumvikane buke hagati y’abakundana , iyo umuhumurije umugaragariza urukundo rwose, umurinda kubabara icyo gihe byongera intambwe mu rukundo rwanyu ,bikongera icyizere bigatuma urukundo rwanyu ruramba forever.
- Ni gute ufatikanya akazi na muzika ? Yadusubije muri aya magambo: "Burya mu buzima iyo ufite gahunda, ubushake n’icyerekezo ntacyakunanira , mubyo nkora byose ngira gahunda, mfite horaire ngenderaho mu buzima bwanjye bwa buri munsi, ku buryo nta kwica akazi, kandi ngakora uko nshoboye nga shimisha n’abakunzi banjye. Gahunda mfite nyuma yo ku launchinga n’uko ngiye kwiyegereza abakunzi banjye mu Rwanda hose, mbamurikira indirimbo nshya n’amashusho yazo nkaba nakiriye neza ishyirwa hanze rya album yanjye yambere aho nayitewemo inkunga na BRALIRWA binyujijwe mu kinyobwa cyayo Turbo King, ubu nkaba natangiye indi album ya kabiri."
Mu gusoza, yatanze ubutumwa ku banyarwanda bose muri rusange agira ati:"N’ugushyigikira abahanzi nyarwanda bitabira ibitaramo ,no gukomera ku muco nyarwanda twihesha agaciro kw’isi hose.
Sem comentários:
Enviar um comentário