Reba Video

Reba Video

Urukundo

Amavu n'amavuko by'umuhanzi Emilid wageze mu cyiciro cya nyuma cya couleur talent irushanwa rya RFI


Amazina ye nyakuri yitwa Ndaruhutse Walid a.k.a Emilid Yatangiye muzika mu mwaka wa 2003 ubwo we namugenzi we witwa Abakkrys wari uturutse muri Kenya, , bashinze groupe bise Ghetto kids, ya mbere ya hip hop, rap hariya mu mugi wa Gisenyi iyo groupe yarimo Uwitwa Rich Obi, Edmy, icyo gihe nta bahanzi baririmba indirimbo zabo bari bahari uretse uwitwa Basoul na Faycal .2006 Emilid yaje gutandukana na Abakrys ahura na Enzo G bashinga groupe Majengo Unit harimo uwitwa Tche, Edmy, Rich obi, Rusean, Bakaba barakunzwe cyane hariya mu mugi wa Gisenyi n’ahandi nko mumugi wa Goma bahakoreye ibitaramo byinshi.

Emilid akaba afatwa nkumwe mu batangije injyana ya rap hariya ku Gisenyi,
nkuko abandi bahanzi babyemeza, bakaba baramuhaye akazina kakabyiniro
Grand rappeur. Akaba azwiho kuba akora injyana ya rap francais, nkuko flow ze zibigaragaza, ubu akaba agiye gushyira ingufu kuri mu kurirmba ku giti cye kubera ko indirimbo ye ya mbere yakoze yise " qui parle" yahise ica ibintu kuma radio yo
Mu gihugu cy’ubufaransa n’ahandi bakoresha urwo rurimi, iyi ndirimbo ikaba yaramugejeje mu cyiciro cyanyuma cy’ irushanwa ritegurwa na radio France international.

Uretse muzika ategura kandi akanandika film, ubu yakoze film yitwa SINARINZIKO iyo film ikazajya muri Rwandan film festival itegurwa na Rwanda Cinema Centre umwaka utaha. Mu buzima busanzwe akora mu mushinga witwa Go Beyond The Cross aho ari Assistant Manager yize ibijyanye na Technique
Social, Mu bahanzi akunda Eminem , Booba, La Fouine, La peste,Taylor Swift, Dr dre, Shady Aftermath Family, Film akunda iyitwa 8mile, get rich or die tryin,
Akunda na Football kuko yigeze no kuyikina aho ari umufana ukomeye wa Arsenal.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário