Reba Video

Reba Video

Urukundo

Tumenye “Light of Jesus Christ choir”

Light of Jesus Christ Choir ni Chorale iririmba indirimbo za gospel (iz’Imana) ikaba ibarizwa
mu Itorero ry’Abadventisteb’umunsi wa karindwi krusengero rwo mu Rugunga. Yavutse
mu mwaka w’1995 igizwe n’abana bato mw’ikoraniro ryitwaga “UMUKUMBI” muri J.A i
Nyamirambo aho abo bana batozwaga gukunda Imana n’abantu ndetse bakatozwa kuririmba
ndetse n’ibindi byigisho by’ urubyiruko rw’Abadventiste (J.A). Icyo gihe yari igizwe n’abana
bagera kuri 40. Iminsi yagiye yicuma maze bigeze aho biba ngombwa ko abo bana bigabanyamo
amakorali 2: imwe yitwa :”Abizera Choir” indi yitwa “Light of Jesus Christ Choir”. Byumvikane ko aba bana bari abanyeshuli kdi bagendaga bigira hejuru ari nako bakundaga
korali yabo cyane cyane mu myaka yo hasi kugeza muri tronc commun. Bygeze aho benshi
bagera muri secondary mu bigo bitandukanye byo mugihugu cyacu bikaba ngombwa ko
korali igira ingufu cyane mu gihe cy’ibiruhuko aho buri wese yazaga azirikanaa bagenzi be
badaherukana.

Ubu korali igizwe n’abasore n’inkumi b’ingeri zitandukanye kdi bashyize hamwe biteguye kdi
bafite inshingano imwe yo kumenyesha isi ko Umwami wacu ageze ku rugi (Matayo 24:14).

2004-2006 bari bamaze kuba bakuru bakora ibitaramo mu matorero atandukanye(ariko
y’abadventiste).
2007-2009 habayeho kwisuganya korali igerageza kwiyubaka ishaka abaririmbyi
kugirango no mugihe abenshi bagiye ku ishuli bakomeze kuririmba.
2009-2011 igitekerezo cyo gusohora album cyaratangiye ariko kubera ukutabonekera
rimwe kw’abayigize bigenda bitinda kugera ku musozo.
2011 ubu korali yiteguye gushyira ahagaragara Album yayo ya
mbere “HUMURA” “Twizera ko abakunzi bacu bizabashimisha cyane kandi twiteguye

kwakira n’abandi benshi muri uyu muryango” (Light of Jesus Christ Singers).

Launch time ni 20/08/2011 I saa Munani zuzuye ku rusengero rwo Mu

Rugunga. (abatahazi ni haruguru gato ya Cercle sportif).

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário