Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi S4DM

Umuhanzi S4DM

S4DM ukomoka ku babyeyi babaye ibyamamare mu muziki aribo: SEBANANI ANDRE waririmbaga muri Orchestre IMPALA na ANNE- MARIE nawe wamenyekanye cyane mundirimbo nka SUSURUKA, MU RUBOHERO n'izindi. S4DM we nka producer mugihe gito amenyekanye yagaragaje ubuhanga budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda, aho zimwe mudirimbo akora ziba ziri kurwego mpuzamahanga, ibi bikaba byaranamuhesheje amahirwe yo kuba yaharamagariwe kuba umwe muba producers bagize BMCG, akaba yaranakomeje kurambagizwa n'ama studio akomeye.

S4DM afite STUDIO yitwa V RECORD ye. Nyuma yo gukora amasezerano muri BMCG akaba ari umwe mu ba producers bari gukorera muri BARICK MUSIC. Ubu amakuru ahari ni uko ari kurambagizwa gukorera muri Unlimited Records, yasigaranye icyuho kinini nyuma yo kugenda kwa Lick Lick.

S4DM nyuma yo gutunganya umuziki, akaba anaririmba aho ari muri groupe y'abaproducers yitwa S.T.O.R.M, aho bamaze gushyira hanze indirimbo yitwa NONAHA. Iyi groupe igizwe na BARICK, JUNIOR, naS4DM. Yadutangarije ko anafite imigambi yo kuzamura impano z'abahanzi binyuriye muri BMCG, no muri gahunda zindi.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário