Reba Video

Reba Video

Urukundo

Jody umuhanzikazi mushya munjyana ya R&B mu rwanda.

JODY PHIBY
JODY PHIBY umuhanzikazi mushya muruhando rwabagenzibe bamaze kubaka izina bikomeye hano mu RWANDA. Azanye imbaraga n’impinduka bidasanzwe kubera ubuhanga mukuririmba, kubyina ,igihagararo n’uburanga bikurura benshi mubamubona.

JODY yinjiye bwambere muri studio mumwaka wa 2008, yari muri groupe yakorerwaga producer NIC. Kubera amasomo yabaye nkuhagaze kugeza muri 2011. Aho yatangiye gukorana na producer barick nyuma y’amezi asaba gukora amasezerano muri BMCG ( barick music creation groupe). Aho yabashije gukorerwa indirimbo yitwa shukachini yakoranye na true D, Usher Junior na the S.T.O.R.M.

Muri icyo cyumweru yakorewe amashusho y’indirimbo yitwa NINJYENAWE.Yakozwe na BARICK. Amashusho akorwa na CEDRO.

Nyuma yakorewe n’indi yamenyekanye cyane yitwa TWISHIMANE. Yakozwe n’umwe muba producer ba BMCG witwa JK (JUNIOR KAFI).

Ku itariki ya 29/02/2012 yagaragaye mugitaramo cyateguwe na Miss UNILAK kubufatanye na peace family n’itsinda ry’urubyiruko rw’ abanyaRwanda rwahagurukiye gufasha Somalia ku inkunga ya BMCG.aha JODY akaba yaranyeganyeje buriwese waraho. Arigutegura ALBUM ateganya gushyira ahagaragara mupera z’uyu mwaka wa 2012.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário