Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Dr Tie

Umuhanzi Dr Tie

Umusore umenyerewe kuba ari umwe mubamenyekanisha ,cyangwa bateza ibihangano by’abahanzi imbere bazwi ku izina ry’ aba djs, DR TIE amaze igihe kitari gito yinjiye nawe mu ruhando rw’abahanzi baririmba injyana ya HIP HOP, aho yatangiriye muri groupe yitwaga SIMPLE UNITY.

Dr TIE yatangaje ko n'ubwo yaririmbaga muri iriya groupe itarabashije gukomeza kuko yaje gusenyuka, we ntiyahagaze gukora umuziki, yakomeje kuririmba kandi akorana na bamwe mubahanzi nka NEG.G, PAULIN, na N tothe B. Kuri ubu amaze kugira indirimbo zi tarinke we kugiti cye akorera muri studio yitwa V.record kwa Producer S4DM umusore umaze kwirahirwa n'abahanzi benshi kubera imikorere myiza irimo kubahiriza gahunda no guha umwanya umuhanzi.
Dr tie umusore utari mushya mumuziki yatangaje ko n’ubwo yakomeje gukora nyuma y'isenyuka rya groupe ye ariko atahise ashaka guhita ashyira ahagaragara ibihangano bye, kuko ngo yabonaga umuhanzi w' umunyaRwanda ukiri muto atahabwaga agaciro ahubwo yahabwaga indi sura adafite kandi itari nziza, bimuca intege zo gushyira ahagaragara ibihangano bye.

DR. TIE ubu asanga abanyaRwanda bamaze gusobanukirwa n'agaciro k' umuhanzi, kuko n'abashoramari batangiye kuwushoramo imari ntacyo bikanga. Akaba ari nayo mpamvu yumva ko igihe kigeze cyo gukora ngo kuko abo agezaho ubutumwa yizeye ko bazamutega amatwi, kandi bakamuha umwanya. Tie agira inama abandi bahanzi ko umuziki ari ukwitonda ugakora udategereje indamu yihuse cyane kuko bituma umuntu ahubuka agakora nabi, cyangwa agatanga ubutumwa budasobanutse. Ati:”Kuba narabashije kuririmba, nkabasha kubika neza ibihangano byange, inzozi zari uko umuhanzi yagombaga kugera igihe agahabwa agaciro, nange nkagaragara mu gihe gikwiye. Intambwe yambere narayiteye nzagezwayo n’impano yange kuko ngenda ndotora inzozi zange”.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário