Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Paggar Glesard uba mu Bubiligi,

Umuhanzi Paggar Glesard

Umuhanzi, umuhimbyi kandi ujya anasubiramo indirimbo z’abandi neza Paggar Glésard yavutse mu mwaka wa 1981 avukira i Kigali mu Rwanda. Mu muryango we ninaho yakuriye aho Kigali mu buzima bwe bw’ubwana nkuko yabidutangarije. Aririmba indirimbi zigendanye n’ubuzima busanzwe, ziba zuzuyemo byiyumviro byinshi nkandi zifasha uzumva kuruhuka no kunezerwa.


Paggar yatangiye ubuzima bwo kuririmba akiri mutoya nkuko yabidutangarije, ku mwaka umunani y’amavuko (8 ans) nibwo yatangiye guhimba no kuririmba, icyo gihe akaba yarakoranye indirimbo nyinshi n’abahanzi bakoranaga muriyo mwaka mbere yuko atangira kuririmba ku giti cye wenyine nk’umuhanzi wigenga (carrière solo).

Nkuko yabidutangarije ubwo twaganira, Paggar yatangiye kwandika indirimbo ku giti cye mu mwaka wa 2001, icyo gihe akaba yarakoranye gato n’umuhanzi w’umunyarwanda Jerome Paterson n’itsinda rye ryitwa Mecson World. Nyuma Paggar yage gushinga afaanyije na bagenzi be Orchestre ya Gatenga bise Imena II, ibyo biba mbere yuko yerekeza ku mugabane w’u Burayi aho yakomeje n’umuziki ugezweho kandi nanubu agikora nkuk yabidutangarije.

Kuri alubumu ye yise "L'amour en Decémbre " inaboneka kuri interinete ku mbuga zitandukanye harimo Youtube, Dailymotion, Myspace n’izindi mbuga zihuza abantu benshi kuri interinete, hariho indirimbo yinshi nka « Aime-Moi », « Au-delà de la mer », « L'hiver Dernier », « Loin de Mon Natal » n’izindi zitandukanye. Hagati y’umwaka wa 2006 na 2009, uyu muhanzi yashoboye kugaragara kuma scènes akomeye nkuko yabidutangarije, harimo nkiyo muri HIFA (Harare International Festival and Arts) yabereye muri Zimbabwe, nizindi nka Lac of Stars.
Mu gusoza ikiganiro gito twagiranye akaba yadutangarije ko akomeje nubuhanzi kandi abona impano ye iri kugenda ikura. Nubwo kandi ngo ari ku mugabane w’u burayi buri gihe atekereza ku gihugu cye akanakurikira ibihabera cyane ibijyanye n’ubuhanzi, itangazamakuru n’ibidni bigendanye n’imyidagaduro.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário