Reba Video

Reba Video

Urukundo

74 % by’abahanzi nyarwanda bafata ibiyobyabwenge ku girango bibongere akanyabugabo.

Abahanzi nyarwanda bagera kuri 74 ku ijana bakora muzika ijyezweho ngo baba bakoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragaraga mu gitabo umuhanzikazi Helinyange Clementine yanditse asoza amashuli ye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubuganga mu gashami gato k’ubuvuzi bwo mu mutwe ,igitabo gikunze kwitwa memoire aho yarafite insanganyamatsiko (sujet) igira iti”drugs effect representation and self- esteem strengthening on sample of Rwandan musician” ugenekereje mu Kinyarwanda n’ingaruka z’ibiyobyabwenge aho zihuriye n’akanyabugabok’umuntu ariko we akaba yaribanze ku bahanzi nyarwanda.

Yandika igitabo cye akaba yarakoze ubushakashatsi ku bahanzi ijana bari mu byiciro bitandukanye ni ukuvuga abamaze kuba ibyamamare, abatangiye kuzamuka, n’abandi bagitangira muzika bakunze kwita underground, ariko muri abo hakaba hatarimo abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana n’abaririmba mu zika ya kera, abo bose uko ari ijana bakaba barahawe impapuro z’ibibazo(questionnaire) bakabisubiza mu ibanga.

Nyuma yo gukusanya ibisubizo byasubijwe naburu muhanzi muri abo ijana no kubyigaho Helinyange yasanze abahanzi 74 ku ijana bafata ibiyobyambwenge abo bahanzi bakaba baragaragaje ko impamvu babikoresha ari uko bibatera akanyabugabo mu mwuga wabo, naho 26 ku ijana aribo bagaragaje ko batabikoresha. Ariko muri abo 26 batabikoresha hakaba hari abemera ko babikoresheje mbere ndetse bakanemeza ko bitera akanyabugabo.

Helinyange akaba yaragaragajeko abenshi mu bahanzi bagezeyo cyangwa babaye ibyamamare bakoresheje ibiyobya bwenge abandi bakaba bakibikoresha kugeza nubu, n’aho abagitangira nabo bakaba bagaragaza ko ku menyekana kwabo bazabifashwamo no gukoresha ibiyobyabwenge.

Nkuko Helinyange wakoze iyi memoire yabitangarije zahabutimes.com, ngo muri aba bahanzi yakuyemo abakora indirimbo zihimbaza Imana kuko bo hari ukundi kwizera baba bafite ku buryo badashobora gufata ibiyobyabwenge , naho abakora indirimbo za cyera (music traditionelle ) bo yabakuyemo kuko bo bafashe cyane ku muco nyarwanda .

Iyi memoire ikaba yarayobowe na Dr Jean Mutaburuka umwarimu muri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário