Umuhanzi Athnase Sentore yavutse mu mwaka w’1934. Se umubyara yari Umutware w’i Nyaruguru witwaga Munzenze. Ubuzima bwe bwaranzwe no kwitangira umuco nyarwanda awutoza abikiri bato, urungano rwe ndetse n’abari bamukuriye. Yabaye intore by’igihe kirekire ndetse yari azwiho ubuhanga mu gucurangisha inanga. Mu myaka ya za 1950 ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, Sentore yabarizwaga mu itorero ry’Igihugu ryitwaga Indashyikirwa, kugeza ubwo mu mwaka w’1958 yari umwe mu ntore zagiye zishagaye Umwami Mutara ubwo yagiriraga uruzinduko i Buruseli mu Bubiligi agiye kwitabira imurikagurisha ryahabereye. Nyuma y’umwaka w’1959 mu gihe cy’imvururu zabaye mu Rwanda, Sentore n’umuryango yavukagamo baje guhungira mu gihugu cy’u Burundi, aho yageze ashinga itorero "Indashyikirwa" yitiriye iryahoze ari iry’i Bwami. Bimwe mu byamamare byigishirijwe umuco nyarwanda mu itorero Indashyikirwa birimo Cecile Kayirebwa, Muyango, Cyoya n’abandi benshi. Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Masamba Intore, umwe mu bana umunani b’uyu mukambwe, yagize ati :"Data yasigasiye umuco nyarwanda mu buhungiro kugirango udacika, yagize ubutwari bwo gukangurira urubyiruko kumva ko aho ruri atari iwabo ari mu buhunzi". Uyu mukambwe azwiho kuba yari umwe mu bari bagize umutwe witwaga "Inyenzi" waharaniraga ugutahuka mu Rwanda kw’Abanyarwanda bari bararuhejejwe inyuma. Benshi bavuga ko amatwara y’uyu mutwe ariyo yazamukiweho ubwo hashingwaga umutwe w’inyeshyamba za RPF Inkotanyi. Mu mwaka w’1965 akiba mu Burundi, Sentore yasabwe ko yahabwa ubwenegihugu bw’u Burundi, aratsemba agira ati : "Sinaba umurundi njyewe ndashaka gutaha kandi nzabigeraho vuba". Yaje koko kubigeraho mu mwaka w’1997 ubwo yatahukaga mu Rwanda avuye mu Bubiligi nyuma yo kuhamara imyaka hafi itatu ahakorera ibitaramo bitandukanye. Umuryango Sentore akomokamo ni uw’abahanzi ba gakondo, ndetse n’umwe mu bahungu be Masamba Intore bakunze kwita Icyogere mu Nkuba, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye kandi babashije gusirimura umuco nyarwanda bakoresha inganzo gakondo ivanze n’inganzo mva mahanga. Yari amaze igihe cy’imyaka ibiri yibasiwe n’indwara y’umwijima, gusa kuva mu mezi arenga 7 ashize yakomeje kurushaho kuremba, ndetse bigera n’aho arwarira mu bitaro by’umwami Faisal i Kigali mbere yo koherezwa mu bitaro Aga Khan by’i Nairobi muri Kenya, aho yavanywe yoherezwa mu bitaro Fortis by’i Mumbai mu Buhinde ari naho yaguye. Yasize abana 8 barimo abahungu 2 n’abakobwa 6 ; asize kandi abuzukuru 20 n’umwuzukuruza umwe.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Umuhanzi Athnase Sentore
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário