Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Tete Roca

Umuhanzi Tete Roca
Umuhanzi Tete Roca amazina nyakuri ye ni Umulisa Gashugi Divine naho Tete rikaba akabyiniriro yiswe akiri umwana. Se ni Gashugi Tharcisse na Nyina akaba Kankindi Claire. Uyu muhanzi Tete Roca yavutse 13 Nzeri 1990, avukira mu Ntara y’Amajyepho, i Nyanza ariko ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali muri Kicukiro.

Avuka mu muryango wabana 11, akaba ari uwa 9. Yatangiye umuziki kera aririmba mu mu rusengero (Muri Eglise Methodiste) aho yari umuyobozi (dirigeante) wa chorale y’abana aho yari afite imyaka 10, akajya anakunda kuririmbana na maman we indirimbo za kera(karatunyuze)..

Mu buhanzi, Tete Roca ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’amakinamico ndetse akaba ageze no ku rwego rushimishije mu kuzikina.

Indirimbo ye yambere yasohotse muri 2009 ikozwe na Dr Jack nyuma akomeza no gukora izindi anazikorera amasusho. Muri iyi minsi ya vuba uyu muhanzi aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo Singashaka yaririmbanye n’umuhanzi The Time wo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho nawe yiga.

Uyu muhanzi avukana na Mukaseti Pacifique, mushiki we uzwi mu ikinamico urunana ukina witwa Yvonne banahuje ijwi. Arateganya kurushaho kugaragara mu bihangano byinshi mu muzika.

Ubu ahugiye ku masomo ye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Itumanaho n’itangazamakuru i Butare.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário