Ni itsinda rigizwe n’abahanzi 3 aribo : Fikiri Nshimiyimana (Zigg 55), Victory Fidele Gatsinzi (Vicky), Daniel Semivumbi (Danny Vumbi). Ryatangiye kuririmba mu mwaka wa 2004 ubwo bari bakiri 2 gusa, Danny na Vicky. Ziggy yaje kwinjiramo mu mwaka wa 2006. Kugira ngo iri tsinda rivuke, umuhanzi Vicky yahuriye na Danny Vumbi muri KIE nuko yumva aririmba neza biyemeza gutangirana urugendo rw’ubuhanzi mu mwaka wa 2004 nyuma yo kwegukanwa igihembo cya mbere mu marushanwa ya Never Again. Icyo gihe nibwo biyemeje gushing itsinda ryabo nuko baryita The Brothers, bisobanura Abavandimwe mu kinyarwanda. Iri zina baryiyise babikomoye ku rugero rubi u Rwanda rwanyuzemo nuko biyemeza kubaho bitwa abavandimwe. Danny Vumbi yagize ati :”Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda twabonye nta kindi gishobora kubafasha uretse kubana nk’abavandimwe nuko twiyita The Brothers”. Iri tsinda ryatwaye igihembo cya Never Again 2004, PAM Awards 2006, Salax Awards 2008, Ijoro ry’Urukundo Awards 2009 na East African Music Awards 2011. Kugeza ubu bafitanye indirimbo 29 zikubiye kuri Album Impinduka basohoye mu mwaka wa 2010, iriho indirimbo 10 zahimbwe kuva mu mwaka wa 2004 kugeza 2009 bise indirimbo za kera ndetse n’indirimbo 10 zo kuva mu mwaka wa 2009 na 2010, zari nshyashya muri uwo mwaka. Mu mwaka wa 2011, uretse kuba baratwaye East African Music Awards, The Brothers bakoranye indirimbo na Prince Kid yitwa Nsubiza ndetse banakorana n’umuhanzi Franky Joe yitwa Nyabuneka, Ubu barateganya gushyira izindi ndirimbo nshya ndetse na Album yabo ya 2.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
The Brothers
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário