Young Grace amazina ye nyakuri ni Abayizera Marie Grace. Yavutse kuwa 21 Nzeri 1994. Ni mwene Samson Turatsinze na Immaculee Yankurije . Ni umuraperikazi nyarwanda. Amashuri abanza yayize ahitwa Centre des Jeunes Gisenyi, ayisumbuye ayatangirira muri Lycée de Gisenyi (umwaka wa Mbere), uwa kabiri n’uwa Gatatu ayakomereza kuri EPKA Gisenyi, uwa kane n’uwa Gatanu, ni kuri GSK mu Ruhengeri, uwa Gatandatu awusoreza mu kigo cya Ami des Enfants, mu Ishami ry’ubumenyamuntu (HEG). Yatangiye ubuhhanzi mu mwaka wa 2010 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mabere yise Hip Hop Game. Iyi ndirimbo ntiyabashije kumenyekana cyane mu murwa wa Kigali ahubwo yamamaye mu karere ka Rubavu, muri Gisenyi aho aba n’umuryango we. Nyuma yaje gusohora indirimbo zindi nka Adresse, Bible, Sinareka Muzika, Mpa Umusada-yafashijwemo na koranye na Jay Polly, Uri Final, Ikigusha n’izindi. Yaje gutangira kwimenyekanisha mu mujyi wa Kigali nuko biramuhira aramenyekana ahanini biturutse ku gihembo cy’umuhanzi w’umwana (Best Teen Artist) wa 2010 yeguka muri Salax Awards. Uyu muhanzi yashyizwe mu cyiciro cy’abahanzi bitwaye neza mu b’igitsina gore mu mwaka wa 2010 aho ahatana na Knowless, Miss Jojo na Oda Passy.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Young Grace
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário