Umuvugabutumwa ukiri muto Sugira Steve abazaniye agashya aho agiye kwifatanya n’abahanzi ba Secular mu kwamamaza ubutumwa bwiza ,Sugira Steve ni umuvugabutumwa ukiri muto ubarizwa mu itorero ry’ADEPR i Remere, azwi cyane munsengero zitandukanye kubera ubutumwa atanga bugahindura abantu benshi.
kuri uyu wa gatanu yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ahitwa Ndaro Restaurent icyari kigamijwe kikaba kwari ukabatangariza Gahunda y’igitaramo arimo gutegura ku italiki ya 27/11/2011 guhera i saa saba, aho azifatanya n’abahanzi batandukanye harimo aba secular naba Gospel, icyo gitaramo kikazabera i Gikondo akaba yaragihaye izina rivungango: « Rwanda igihe n’iki », bibakaba bitari bisanzwe muri kino gihugu cyacu kubona bamwe mu bahanzi ba Secular bifatanya n’abavugabutumwa mu kwamamaza ubutumwa bwiza, bamwe muri abo bateganyijwe nimba ntagihindutse harimo: Bibarwa Patrick bita Kitoko, Ruhumuriza James uzwi nka King James, Manirarora Martin bita Man Martin na Nirere Ruth bita Miss Chanel, n’aband baririmba Gospel harimo Patrick Nyamitari, Uwiringiyimana Theogene, AshimweDominic Nic na Kabera Simeon....
Bimwe mubyo yabajijwe harukuba yabagiye gutandukira n'imyemerere y’itorero rye ADEPR, aha yagaragaje ko umurimo agiye gukora atari uw’ADEPR ahubwo ari uw’Imana bikaba ari mu rwego rwo kwagura ubwami bw’Imana, kandi akaba azabikora nka Sugira Steve atazabikora mw’izina rya ADEPR, abajijwe impamvu yifashishije abahanzi ba Secular yasubije ko kubwe yabikoze kugirango abakunda abo bahanzi nabo bazaze kumva ubwo butumwa aho yagaragaje ko abo bahanzi ba Secular bazakora indirimbo imwe ihimbaza Imana bakayiririmbira hamwe iyoikazaba ari indirimbo yo mu gitabo, Sugira Steve yanatangaje ko n’ubuyobozi bwite bwa Leta nabwo buzaba buhibereye bukazaba bufite n’ibiganiro buzatanga kuri uwo munsi kubijyanye n’uburere mboneragihugu, yanatangaje ko kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari ubuntu, bimwe mubyo twabibutsa nuko iyi gahunda izakomeza ndetse akaba anafite gahunda yo kujya asura abo twita mayibobo( abana bo mu muhanda) mu rwego rw’ivugabutumwa yasoje asaba abanyarwanda by’umwihariko abakunzi be kutazabura muri icyo gitaramo kuko intego ye arukuvugaubutumwa bwiza abatarabumenya bakamumenya by’umwihariko urubyiruko arikoatibagiwe n’abakuru .
Sem comentários:
Enviar um comentário