Mugihe birikugaragara ko abahanzi bahano muRwanda barushaho kwiyongera , ninako imigambi n’udushya muribo tugenda twiyongera. Bimaze kugaragara ko kandi bamwe mubahanzi bafatwa ko bakomeye cyane nomunjyana zimenyerewe, baba bagenda bashaka uko bahindura kuko zimwe munjyana bakunze kwibandaho zirikugenda zitakaza abakunzi kuko usanga benshi arizo bahuriraho.
Aya n’amwe mumagambo yatangajwe n’abasore bagize crew ya PEACE FAMILY .Igizwe na; Shema a.k.a FOX, Ndizihiwe barnabe a.k.a N TO THE B,na Nshiz. PAULIN . baganira na ZAHABUTIMES.COM ,bavuze ko umwaka wa 2012 bazawitwaramo neza. Ni nyuma yaho bashyize hanze indirimbo eshatu bakoreye rimwe muminsi ibiri, arizo TUKIRIMO, TABARA SOMALIA ,na NUNKUMBURA.bazikoreye muri studio yitwa V.record kwa Producer S4DM. Ni nyuma yaho kandi iyi crew ya Peace family yajemo amaraso mashya ,aho isezereye Umuhanzikazi Ciney na HP wise bari bafatanyije na Paulin ,hakaza abasore bavuzwe haruguru N TO THE B na FOX.
Byakomeje kuvugwa ko iyi crew yahagaze aho Ciney yakoraga urugendo agana muri Gabon. N’ubwo itari yakamaze igihe kinini ivutse Peace family yagaragazaga ko ikomeye kuko yarigizwe na bamwe mubahanzi bavuzweho cyane n’itangaza makuru mbere y’uko banashyira indirimbo yabo yambere ahagaragara. Dore ko yatangiye kuvugwa bwambere mu mwaka wa 2009 ikaza kuzashyira hanze indirimbo yabo yambere UMWANA KUMUHANDA muri 2011 .aba basore n’inkumi muruyu mwaka wa 2011 nibwo banahise batandukana bakoranye gusa indirimbo ,ebyiri UMWANA KUMUHANDA na NDAMUKURUTISHA. iri tandukana ryanateye urujijo ko Peace family yaba ariryo herezo ryayo, siko byaje kugenda nkuko byatangajwe na paulin umwe mubayigize. Biza kugaragara aho hasokaga indirimbo nshya zayo eshatu mumajwi mashya.
Normal 0 false false false EN-US X-NONE X-NONE /* Style Definitions */ table.MsoNormalTable {mso-style-name:"Table Normal"; mso-tstyle-rowband-size:0; mso-tstyle-colband-size:0; mso-style-noshow:yes; mso-style-priority:99; mso-style-qformat:yes; mso-style-parent:""; mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt; mso-para-margin-top:0in; mso-para-margin-right:0in; mso-para-margin-bottom:10.0pt; mso-para-margin-left:0in; line-height:115%; mso-pagination:widow-orphan; font-size:10.0pt; font-family:"Times New Roman","serif"; mso-fareast-font-family:"Times New Roman";}
Aba basore bombi bakora injyana ya HIP HOP na R&B, batangaza ko bashimishijwe cyane no kuba barikumwe kandi bakaba baratangiranye neza ndetse bakanatangirana amahirwe menshi, kuko bwambere Peace family yivuguruye ,igitaramo cyambere batumiwemo bashimishije abakunzi bamuzika birenze uko bo babitekerezaga. N’igitaramo cyabereye muri SERENA HOTEL aho Umuhanzi DMS na JUNOR bashyiraga kumugaragaro ama albums yabo,bise LIFE AND LOVE na REAL TALK. Ku itariki ya 18/12/ uyu mwaka.
Peace family intego yabo mumiririmbire n’uko bagomba kuzana Hip hop na R&B bijyanye n’igihe tugezemo, abantu bibwira ko TUFF GANGS ariyo ifite Hip hop gusa ,batangaza ko bagiye kwereka abantu ko ingazi igifite urwuririro rubonwa n'abubura amaso bagatera intambwe.Tuff ngo buriye ingazi bageze hagati basanga umutambiko umwe waracitse bibeshya ko bagezeyo ntibashishoza ko hari undi urengeje amaso. nk ‘uko babitangiye mundirimbo bamaze gusohora., ibi kandi byabateye imbaraga nkuko abafana babibagaragarije ndetse na bamwe mubahanzi baraho ,banabashimiye uburyo bitwaye. Ntibyagarukiy’aho kuko bamwe muribo banahise basaba Peace family gukorana nabo indirimbo.
Nabamwe muba producers bakaba baratangiye kubasaba kubakorera indirimbo kimwe n’ab’amashusho nabo bahise babarambagiza cyane mundirimbo bakoze batabariza Somalia. Peace family ubu bari muri gahunda yo gushyira hanze amashusho n’indirimbo nshya, n’ibindi bikorwa byabo bisanzwe bihaye munshingano zabo,nko gusura abarwayi ,imfubyi zirera,n’ibindi. Peace family batangaza ko bagiye kwibanda ku injyana ya Hip hop cyane kuko bigaragara ko ikunzwe cyane kuruta izindi bakanarenga aho bamwe bibwira ko ahobayigejeje ariho igarukira.
n'ubwo nizindi batazazireka burundu.gusa basanga byoroshye gutambutsamo ubutumwa.ngo bazayiririmba muburyo bugezweho kandi buzanyura buriwese uyikunda n'utayikunda kuko bashaka kuzajya bayiririmbana ubuhanga, kandi mundimi z' IkinyaRwanda,Icyongereza ,n'igifaransa rimwe narimwe kuko bakora umuziki w'isi..
Sem comentários:
Enviar um comentário