Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Mugabe Assiel arakomeje n’ubuhanzi ategur’alubumu ya gatatu

Ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi, ndetse akaba n’umucuranzi wa Piano na Guitare Acoustic. Assiel ni umuyoboke w’Itorero Methodiste Libre i Gikondo, akaba yubakanye na Charlotte Nyirabugingo. Mu busanzwe akora akazi ko kwigisha mu Ishuli Rikuru rya Kicukiro College of Technology.

Yatangiye gukora carrier solo mu mwaka wa 2004 ari na bwo muri uwo mwaka yasohoye alubumu ye ya mbere yise “Ntihinduka”. Yasohoye album ye ya kabili yise “Bera isi umucyo” y’amajwi n’amashusho mu mpera z’umwaka wa 2011 ikaba iri ku isoko.

Mu kiganiro gito twagiranye Mugabe akaba yadutangarije ko ubu ari kwitabira ibitaramo bitandukanye haba mu mujyi wa Kigali ndetse no hanze yawo mu rwego rwo kumenyekanisha alubumu ye yasohoye umwaka ushize anegera abakunzi be. Yakomeje atubwira ko ari kwitegura gusohora indirimbo nshya (single) mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabili 2012, ngo kuri we bidahinndutse akaba ateganya gushyira ahagaragara album ye ya gatatu mu kwezi kwa karindwi 2012.

Ubwo twamubazaga niba akazi k’ubwarimu katamufata umwanya mu nini ku buryo umwanya w’ubuhannzi ubura cyangwa bikamugora yatubwiye ko byose biterwa na gahunda umuntu yiha kandi ngo kuriwe yizera ko yo ukorera Imana igufasha ikanaguha umugisha muri byose ukora yaba ubuzima busanzwe bw’akazi, umuryango wawe hamwe n’ubuhanzi.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário