Reba Video

Reba Video

Urukundo

Sin Jay: "Hip Hop ni umuti ku bibazo byinshi"

Ku mazina ye nyakuri SINAYOBYE Jean D’amour, Sin Jay ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza cyane, nk’uko bitangazwa n’abakurikiranira iby’ahazaza ha muzika nyarwanda. Mu kiganiro kigufi twagiranye kuri uyu wa mbere taliki 25 Nyakanga 2011, yadutangarije ko yabonye izuba muri Nyakanga 1987, taliki 19.

Abanza yayize I Nyamirambo ku kigo cy’amashuri Intwali PS, ayisumbuye ayiga muri Institut Don Bosco de Kabarondo ndetse na Bulinga Secondary School mu bigendanye n’ubumenyamuntu (Human Sciences). Ni imfura mu muryango w’abana batatu (abakobwa 2 n’umuhungu 1). Ati:” ariko ubu si nkiri kumwe n’ababyeyi bange…bigiriye ku yindi isi “

Nkuko yabidutangarije, yatangiye muzika ye muw’I 2004, atangira yandika akabika mu mpapuro, kuko nta bushobozi yari afite buhagije bwo kujya muri studio ngo abashe gushyira ahagaragara ibihangano byuje ubuhanga yari yibitseho, inzozi ze zaje kuba impamo muri 2008. Icyamuteye guhanga ni urukundo afitiye muzika: “ Icyatumye mpitamo hip hop, ni ubutumwa bwinshi kandi bushobora kugera ku babugenewe mu buryo bworoshye. Kugirango tugere ku mahoro arambye no kwibohora kwa nyako ni uko tugomba kumva ko ubworoherane no kudateshanya agaciro hagati yacu ari ikintu gikenewe. Niyo mpamvu yanteye guhitamo gukora hip hop !”

Tumubajije aho akura inspiration, yadusubiije ati: “ burya inspiration ya nyayo ituruka mu kwitegereza ibituzengurutse mu buzima busanzwe,

Yasoje atubwira uko abona muzika nyarwanda n’ikerekezo cyayo cy’iminsi iri imbere: ” Mu by’ukuri, abahanze nyarwanda bafite intambwe bamaze gutera, urabona ko bari kugenda basobanukirwa n’inshingano zabo, uko iminsi igenda itambuka” “ Ibyo ntibihagije ariko, ubuzima buracyakomeje, tugomba gutegura ejo hazaza kurusha uko twabikoze mu gihe cyahise, Hip Hop ni umuti ku bibazo byinshi ! ”

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário