Reba Video

Reba Video

Urukundo

Jean Paul Samputu

Jean Paul Samputu

Jean Paul Samputu (yavutse tariki 15 Werurwe 1962), ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akanaba n’umucaranzi w’umunyarwanda umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka ku mugabane wa Afurika.

Samputu yatangiye kuririmba mu 1977, ahera muri korali, inganzo ye yayikeshaga muzika gakondo ndetse na muzika yo hanze y’abahanzi nka Stevie Wonder, Bob Marley, Jimmy Cliff, na Lionel Richie. Hamwe n’inshuti ze z’aba scouts yashinze orchestre Nyampinga bakorana albums eshatu, aha bakaba bari bakiri bato.

Mu 1985, yavuye muri orchestre akora album ya mbere ari wenyine ayita « Tegeka isi ». Muri 1988 yakoze ibitaramo mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Mu 1990 yakomereje ubuhanzi bwe mu gihugu cy’u Burundi aho yakoreye album yise « Bahizi beza » nyuma yaje kuba muri Uganda. Mu 1993 yaririmbiye mu bihugu bitandukanye by’Uburayi, yasohoreye « Twararutashye » mu Bubirigi i Buruseri. Mu 1995 yashyize ahagaragara « Kenyera inkindi y’ubuzima ». Muri 1996 asohora « Mutima w’urugo » arongera asohora « Ubaha ikiremwa muntu » na Ubupfura Buba Munda mu 1997.

Muri Mata 2003 yashyize ahagaragara indi album ayita « Abana », naho mu mwaka wa 2004 ashyira ahagaragara Testimony from Rwanda. Samputu akorera ingendo mu bihugu byinshi ku isi aho abera igihugu cye ambasaderi w’umuco, ibyo akabigaragariza mu bitaramo agenda ahakorera, aho usanga byiganjemo indirimbo n’imbyino nyarwanda, ndetse n’ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge.

Nyuma yo gutsindira Kora Award y’umuhanzi gakondo nyafurika witwaye neza mu mwaka wa 2003, umwaka wakurikiyeho wa 2004 yanyarukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rw’umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 10.

Mu mwaka wa 2005, Samputu yahawe umwanya wo gutanga ubutumwa mu magambo no mu ndirimbo ubwo hatangwaga ibihembo by’ukwishyira ukizana mu nzu ndagamurage yo muri Amerika (National Civil Rights Museum), aho yaririmbiye imbere y’abantu bazwi ku rwego rw’isi nka Oprah Winfrey, Ruby Dee ndetse na Angela Bassett wigeze kubona Golden Globe Award.

Ni umwe mu bahanzi b’abanyafurika babiri baririmbye mu iserukiramuco ‘World Culture Open’ ribera ahitwa Lincoln Center mu mujyi wa New York, si ibyo gusa kuko abisabwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), yararirimbye ubwo hizihizwaga umunsi w’impunzi ku isi. Kugeza ubu amaze gukorera ibitaramo hafi ku migabane yose y’isi.

Mu mwaka wa 2006, Samputu yatsindiye umwanya wa mbere mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwandika indirimbo aho yanditse iyitwa ‘Psalm 150’.

Yagizwe ambasaderi w’amahoro n’umuryango witwa « Universal Peace Federation » hari ku itariki 18 Ugushyingo 2007,yashinze kandi umuryango ufasha abana witwa « Amizero Children Foundation », uwo muryango ukaba ugizwe n’abana bafite impano bibumbiye mu itorero ry’imbyino nyarwanda, abo bana bakaba ari impfubyi. Samputu abasha kuririmba mu ndimi 6 arizo ; Ikinyarwanda, Igiswahili, Ilingala, Ikigande, Igifaransa, n’Icyongereza.

Zimwe mu njyana akoresha mu guhanga zirimo soukous, rumba, reggae, afrobeat ndetse na muzika yaririmbiwe Imana. Kuri ubu, Jean Paul Samputu afitanye amasezerano na kompanyi ebyiri zikomeye zimukorera ibijyanye na muzika, imwe ni Mi5 Recordings ndetse na EMI.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário