Reba Video

Reba Video

Urukundo

Ebenezer Choir irakomeje urugendo muri muzika.

Ebenezer Choir

Ntawahakana ko hagikenewe impinduka mu makorali yo mu rusengero rwa ADEPR mu bijyanye na muziki cyane ko iri torero riri mu matorero afite korali n’abakritso benshi ariko rikaba ryaravugwagaho ubuhanzi mu kuririmba ntagashya kabonekamo.

Ibi rero biragaragarira cyane mu ntara y’amajyepfo, mu burengerazuba bw’u Rwanda n’umugi wa Kigali cyane cyane(Butare, Gisenyi na Kigali). Ebenezer Choir ni imwe mu makorari yo ku rusengero rwa ADEPR Cyarwa/Butare aho ikomeje kugaragaza udushya twinshi mu mikorere yayo.


Mu minsi ishize nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iyi korali mbere gato yuko bakora ibirori, yagize ati:”Twishimanye n'inshuti zacu kuri icyo cyumweru tuzaba twibuka isabukuru y'imyaka 13 Ebenezer- ADEPR Cyarwa imaze yiswe iryo zina. Tuzamurikira abakunzi ibikorwa tumaze kugeraho dufashijwe n'Imana kuva 1997 kugeza 2010. By'umwihariko tuzasobanura ibanga riri mu bikorwa bihambaye bikozwe mu gihe cy'umwaka umwe gusa: 11.2009-11.2010 ari byo gusohora Audio No 4, gusohora Video No 1, kugura ibyuma bitandukanye bifite agaciro kari hafi 1.500.000 Frw. Dusangira twishimana tuzerekana kandi twumvishe abahari indirimbo zinyuranye ziri kuri kaseti kuva kuri No 1 kugeza kuri No 4.

Yakomeje atubwira ati :”Tuzaba turi kumwe n'abahagarariye ibyiciro bitandukanye mu itorero rya Cyarwa n'abashumba baryo. Hari abatumirwa batandukanye baturutse mu matorero adukikije, abahagarariye amakorali atandukanye dufitanye umubano, abanyamakuru ari ab'amaradio anyuranye, ibinyamakuru n'abandika kuri Websites. Tuzaba kandi turi kumwe na bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze. Tuzaba kandi turi kumwe mu buryo bwihariye n'abaterankunga bahoraho ba Ebenezer.” Umuyobozi wa Korali Ebenezer Ir Nkundimana Vincent.

Ninako byagenze rero kuricyo cyumweru izi gahunda zabo zose zikaba zarakozwe kandi neza nkuko bari babiteganyije. Pasteur Gapusi, Vincent, Past Samson wari uhagarariye paruwasi ya Cyarwa, Christian Musengumuremyi perezida w’abaterankunga. Bose bafashe ijambo nyuma yo gusangira no kwerekwa ibikorwa by’iyi korari barayishima kandi wiyemeza kuritera inkunga ishoboka. Madame Christine avuga nawe yavuze umuvugo. Iki akaba ari ikintu cyo gushimwa cyane ko bitamenyerewe muri iri dini rya ADPR gukora ibikowa nk’ibi bakanatumira abanyamakuru.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário