Muhire Patrick, umuhanzi w’umunyarwanda mu bijyanye n’imideli ndetse na art, tugenekereje mu rulimi rw’amahanga twamwita a Fashion Designer and Artist, amaze kugeza kuri byinshi abanyarwanda cyane cyane abari n’abategarugori aho mu myaka hafi ine amaze akora uwo mwuga yahimbye imideli myinshi itandukanye yagiye yambarwa na benshi ndetse ikanakundwa n’abatagira ingano.
Ubwo twamusuraga aho akorera i Gikondo, twaganiye atubwirako ariwe wafashe iya mbere mu kwambika abanyarwandakazi umwambaro we yita « INKANDA » cyangwa rapper, hanze aha bita ‘’ibimiss’’ aho yawujyanishaga n’ibirere n’ibindi bintu bitandukanye ukabona umwari anogeye ijisho. Ntiyagarukiye aho yazanye n’impindukaka itari mbi na gato ku mwambaro gakondo w’abanyarwanda uzwi ku izina ry’umushanana, ku buryo abari batangiye kujya bakenyera mu mushanana uvuguruye !! Nkuko twakomeje tuganira yatubwiyeko akora imyambaro itandukanye irimo iyo yita Creative wear, Party wear, Casual wear n’iyini itandukanye. Nkuko twabibonye munzu Inkanda ikoreramo, sibyo gusa by’imwambarako Muhire Patrick akora, kuko uyu muhanzi akora n’amatableau y’ubugeni.
Muhire yagize ati, « Abahanzi bakeneye gushyigikirwa ndetse no gufashwa mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’ibihangano byabo ». Patrick we avugako byibwa cyane ku buryo bugaragara, yatubwiyeko akora umwenda nyuma y’igihe gito ugasanga abacuruzi bo mu mugi n’ahandi bawucopeye.
« Biteye isoni kudashobora kwicara ngo wihangire igihangano giturutse mu mutwe wawe n’ibitekerezo byawe ubwawe, ahubwo ugahora uteze kwiba no kwigana ibyo bagenzi bawe bahimbye biyushye akuya! » ayo ni amagambo Muhire Patrick yadutangarije mu gusoza ikiganiro gito twagiranye. Kuri uyu mwaka wa 2012 ngo ateganya gukora ibintu byinshi ubu akaba ari gukora gahunda yuko bizakurikirana hanyuma bigatangira. Kubindi azwiho hariho kwambika aba Miss, kwambika abageni no gutaka ahantu harabera ibirori amakwe hamwe n’indi mihango itandukanye.
Sem comentários:
Enviar um comentário