Reba Video

Reba Video

Urukundo

B Gun

B Gun
B Gun ni itsinda ririmba injyana ya Hip Hop na Rn’B, rigizwe n’ abasore batatu ari bo : M-Cool(Laurent Marius Nzabandora), Abba(Abayisenga Pierre) na Unko Cris(Bangura Christian). Aba basore batatu bamenyanye kuva bakiri bato, ubwo babiri muri bo baririrmbaga muri Korali zo mu rusengero naho undi umwe ataririmba, mu mpera z’ umwaka wa 2007 nibwo umwe muri bo yazanye igitekerezo cyo gushinga itsinda ririmba, muw’ 2008 baje kubigeraho itsinda baryita B Gun.

Laurent maruis Nzabandora uzwi ku izina rya M-Cool, yavukiye mu Burusiya ku I Tariki 29 Ugushyingo 1989, ubusanzwe yikundira injyana ya Zouk ariko yahisemo kuririmba Hip Hop kubera ubuzima bubi abanyafurika babamo. Umuhanzi wamukundishije iyi njyana ni umunyamerika Dr Dree.

Abayisenga Pierre uzwi ku izina rya Abba, yavukiye mu Mujyi wa Kigali ku itariki 23 Nzeli 1990 avuga ko yakundishijwe inyana ya Hip Hop n’ umuhanzi w’ umunyamerika T.I, mu guhimba kwe yibanda ku buzima bwa buri munsi ndete n’ urukundo.

Bangura Christian uzwi ku izina rya Unko Chris, yavukiye mu Mujyi wa Kigali ku itariki 12 Ukwakira 1990, nawe aririmba mu njyana ya Hip Hop. Mu mwaka wa 2008, bahereye ku ndirimbi yitwa “Imbunda z’ ukuri” ari nayo batangiye kumenyekaniraho, mu kwezi kwa Kane kw’ uyu mwaka bahise bakora indi bise “cisha make” iyi ndirimbo ikba ariyo yakuruye ubushyamirane(Beef)hagati y’ iri tsinda n’ umuhanzi Riderman nawe uririmba injyana ya Hip Hop.

Umuhanzi Ridermannaweyaje kubasubiza mu ndirimbo yise “Ibaruwa”, nabo bahita bakora iyo bise”Ibyahishuwe”, gusa bakimara gukora iyi ndirimbo byateje umwuka mubi mu muziki nyarwanda ari nabwo B Gun na Riderman bahisemo guhagarika ubushyamirane mu ndirimbo. Nyuma y’ ubu bushyamirane, iri tsinda ryakoze izindi ndirimbo zitandukanye zirimo : “Je veux toi” yagize amashusho yakunzwe cyane, “Cocktail”, “ irungu” aho baririmbanye na Miss Chanel ndetse na “ese uribuka ?” bakoranye na Knowless, n’ izindi…

Indirimbo Zikunzwe
1
Abandi bana - B Gun
2
Respire - B Gun
3
Irungu - B Gun
4
Umukobwa wawe - B Gun
5
Ese Uribuka - B Gun feat Knowless

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário