Reba Video

Reba Video

Urukundo

Ben Rutabana

Ben Rutabana
Rutabana Benjamin yavutse mu 1970 mu cyahoze ari Kibuye , ni umuhanzi w’ umunyarwanda, avuka mu muryango w’ abana icyenda abahungu batandatu n’ abakobwa batatu, se akaba yari umu pasiteri w’ umudivantisiti.

Rutabana yatangiye kugaragaza impano ye afite imyaka 14 aho yaririmbiye imbere y’ imbaga y’ abantu kuri stade regional y’i Nyamirambo. Gusa se yamusabye gukomeza amashuri kuko yari umunyeshuri w’ umuhanga

Mu 1990 ubwo Rutabana yari ageze mu mwaka wa nyuma w’ amashuri yisumbuye, yarafashwe maze arafungwa ashinjwa kuba icyitso cya FPR-Inkotanyi, aza kurekurwa muri Werurwe 1991. Bitewe n’ akababaro yatewe n’uko gufungwa yahise yerekeza muri FPR mu Burundi nyuma aza no kujya muri Uganda.Muri icyo gihe ni nabwo yanditse indirimbo ebyiri :”Iyambere Ukwakira” yaje gukundwa cyane cyane n’ingabo za FPR ndetse na “Africa” aho yaririmbaga ibigwi by’ intwari za Afurika.

Ku munsi wabanjirije intsinzi ya FPR Rutabana yakomerekejwe n’ isasu, ndetse benshi mu muryango we harimo n’ ababyeyi be bari barahitanywe na jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 1995 nibwo yavuye mu gisirikare afite ipei rya “Su Riyetona”, nibwo yahise yinjira mu mwuga wo kuririmba.

Mu 1996 nibwo yakoze album ye yambere yise “Ijuru ry’ intwari”, mu 1998 nibwo yahuye na Rudatsimburwa Albert amufasha gufata amajwi y’ indirimbo ze, nibwo indirimbo za Rutabana zatangiye kumenyekana cyane zinyura kuri televiziyo na radioby’ u Rwanda.

Rutabana yaje gukora Album ye ya kabiri yise “Imbaraga z’ urukundo”, irimo indirimbo yanditse afunze, Mu 2001 yaje gusubiramo “Afrika”.

Mu 2002 MTN yateguye ibitaramo byinshi aho Rutabana yagiye atumirwa, Rutabana akomeza kuririmba ahantu henshi mu gihugu akaririmba indirimbo ze. Mu 2004 yerekeje mu gihugu cy’ u Bufaransa mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuziki we. Abifashijwemo n’ abanyarwanda baba i Burayi yatangiye gukora ibitaramo mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Mu 2007 nibwo Rutabana yasohoye album, ye ya kane yise “Le retour d’ Imana” ikaba yari igizwe n’ indirimbi zo mu njyana ya Reggae.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário