Reba Video

Reba Video

Urukundo

Alpha Rwirangira

Alpha Rwirangira
Umuhanzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda Alpha Rwirangira yavutse tariki 25 Gicurasi 1986, avukira mu gace kitwa Gata mu mujyi wa Mwanza mu gihugu cya Tanzania. Ni mwene Joseph Bizimana w’Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’Umutanzaniyakazi. Alpha ni umwana w’imfura mu muryango w’abana 5, yakuze ari umwana ukubagana cyane n’ubwo ngo nta kintu na kimwe mu byo yakoze akiri muto yicuza, ariko nanone kuko ngo ibyo yakoze ari byinshi ntiyashobora guhitamo kimwe cyamushimishije kuruta ibindi.

Amashuri yize

Alpha yaranzwe no kugenda yimurirwa ku bigo bitandukanye byo mu karere ariko cyane cyane akiri mu mashuri y’incuke n’abanza.

Avuga ko yatangiriye amashuri y’incuke mu gihugu cya Tanzaniya, atangirira amashuri abanza ku kigo cya Mwenge Primary School, nyuma ajya Uhuru Primary School byo mu gihugu cya Tanzaniya, ahita aza mu Rwanda yiga umwaka umwe i Nyarubuye mu cyahoze ari intara ya Kibungo, akomereza amashuri abanza ku kigo cya Nyabuhanze Boys School mu gihugu cya Kenya aho yize imyaka ibiri ahava ari mu mwaka wa kane, nyuma yiga muri Mukariro English Medium School cyo muri Tanzaniya ari naho yarangirije amashuri abanza.

N’ubwo bigaragara ko mu mashuri abanza yari ku bigo byinshi, amashuri yisumbuye yo yayize ku kigo kimwe cya APRED Ndera, ubu akaba agiye gukomeza kaminuza mu bijyanye na Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu buhanzi bwe

Wari uzi ko afitanye isano na AY ?

Alpha ni umuhanzi uvuga ko atagira imbibi kuko ashobora guhanga kuri buri kimwe gishobora kugira icyo gifasha sosiyete ; iyi nganzo kandi ngo ayikomora mu muryango avukamo dore ko ngo ari umuryango w’abahanzi n’abaririmbyi kuko na Se umubyara ari umucuranzi w’inanga (guitar). Aha ntitwabura kubabwira ko umuraperi AY wo mu gihugu cya Tanzaniya wamenyekanye cyane mu karere no muri Afrika muri rusange ari mwishywa we.

Alpha yifuza kuzaba umuhanzi ukomeye ku isi ariko akazaba wa muhanzi wishimira kandi utewe ishema n’igihugu cye, ni ukuvuga aho abantu bose bazajya bamubona bakabona u Rwanda, aha atanga urugero nk’uburyo Akon agaragaza isura y’igihugu cye cya Senegal.

Mu buhanzi bwe afatira urugero cyane ku muhanzi ukomoka mu gihugu cya Afrika y’Epfo witwa ‘Jonathan Butler’

Kuva akiri muto yakundaga kuririmba ariko atazi ko azaba umuhanzi, kuva aho atangiriye amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kujya agerageza kwandika indirimbo ndetse akanakunda gufata utwuma dufata amajwi (radio recorder) akifata amajwi ndetse ati :”Rimwe na rimwe mu rugo bakanseka, bakambaza ngo mba ndi mu biki, hakabaho n’abandi banca intege”.

Alpha ariko yemeza ko uko gukubagana cyane acokozacokoza ibikoresho bya muzika ari byo byaje kumuviramo kuba umuhanzi kuko byamuteye kumva nawe yatangira kuririmba. Ibi akavuga ko byiyongera ku nganzo yo mu muryango we.

Yinjiye mu nzu itunganya muzika bwa mbere akora indirimbo yaririmbiye Imana yise ‘Gukorera Imana nta gihombo kirimo’ bituma adacika intege. Alpha avuga ko ashima Imana ko muzika akora imubeshejeho mu buzima bwe bwa buri munsi, kandi ikaba yaratumye amenyana n’abantu benshi bakomeye.

Ni umuhanzi waranzwe no kwegukana ibihembo bitandukanye ; aha twavuga nka :

- Tusker Project Fame ya 3 (2009),

- Yaje ayoboye abahanzi batatu begukanye Tusker All Star (2011),

- Amashusho y’indirimbo ye ‘Come to me’ yakoranye n’umugande Bebe Cool yegukanye igihembo nk’indirimbo ifite amashusho meza mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, igihembo yakuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu marushanwa yitwa Museke Awards.

- Amaze kwegukana ibihembo bya PAM Awards imyaka ibiri ikurikiranye 2010 na 2011, nk’umuhanzi w’umwaka witwaye neza mu bagabo mu Rwanda.

Alpha avuga ko intego yari afite kuva akiri muto inyinshi arimo kugenda azigeraho ; ati :”ubu mbona ibiraka byinshi, maze kumenyekana mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba, n’ibindi”.

Akomeza avuga ko ubu amaso ye ayatumbiriye ku kumenyekana ku isi muri rusange

Alpha Rwirangira nk’imwe mu mpano zikomeye u Rwanda rufite yagiye akoresha iyo mpano ye mu gufasha ahantu hatandukanye yaba mu bitaro imfubyi n’ahandi, akaba ubu afite album imwe yasohoye mu mwaka wa 2010 yise ’One Africa’, album ikubiyemo ubutumwa ahanini bwo kunga no guhamagarira Abanyafurika kuba umwe.
Bimwe mu bimushimisha mu buzima bwe

Alpha ati :”nkunda Imana, amahoro, abantu n’abana by’umwihariko”.

Yanga umuntu uhohotera undi uburyo ubwo aribwo bwose, ku buryo mu buzima bwe ababara cyane iyo abonye umuntu uhohoterwa, ati :”iyo mbonye umuntu uhohotera undi mfite icyo nabikoraho ndagikora, ariko iyo ntacyo nabikoraho nabwo ndagenda ariko bishobora kumaramo igihe kinini cyane nkibabaye”.

Alpha avuga ko yigeze kubabara cyane mu buzima ubwo yasuraga urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ubwa mbere agezeyo ajya mu gihande kiba kirimo abana bazize Jenoside bamwereka umwana wishwe amaze gukomeza nyina ati :”mama minwari (MINUAR) iraza kudutabara”, alpha ati :”n’ubu iyo nsubiyeyo ndababara cyane kuko uwo mwana yari afite ubwenge bwinshi kandi yarushaga Minwari gutekereza”.

N’ubwo afite ibyamubabaje ariko mu buzima ngo ashimishwa cyane no gutsinda ni ukuvuga ko iyo yateguye ikintu akakigeraho cyangwa iyo yumva afite amahoro muri we, iyo yishimye araririmba akenshi.

Alpha yumva yazabyara abana bane, ati :”ngira urukundo rwinshi mu buzima busanzwe ku buryo uwo nakunze mba numva namuha ibyanjye byose ! Muri make umugore n’abana banjye barahiriwe kuko ngira urukundo rwinshi, nzabitaho bihagije”.

Umukobwa yumva wazamubera umugore ateye atya :

- Umukobwa azabona akabona ari mwiza ni ukuvuga amwishimiye ngo kabone n’iyo yaba areba imirari ariko apfa kuba yamwishimiye.

- Kuba akunda kandi yubaha Imana.

- Umukobwa cyangwa umugore ubasha kumwisanzuraho, bakaba bakina, bakaganira, bakishimana, n’ibindi.

- Umukobwa w’umukozi ku buryo umuryango wabo ngo nta kibazo na kimwe wazagira, ni ukuvuga umukobwa wifitiye icyizere kandi ufite ikinyabupfura.

Mu biranga ubuzima bwe, icya mbere Rwirangira yiyemeje cyaba kibi cyangwa kiza agomba kuruhuka ari uko akigezeho.

Alpha avuga ko Imana imuhaye ubushobozi yakwimika urukundo mu bantu, akarandura intambara n’ubukene, ati :”twese tukiberaho mu mahoro, tukiberaho muri iyo paradizo”.

Indirimbo Zikunzwe

1
Accapella (No Money No Love) - Alpha Rwirangira

2
Come to me - Alpha Rwirangira feat Bebe Cool

3 Hakutamani - Alpha Rwirangira

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário