Reba Video

Reba Video

Urukundo

Intumwa Joshua Masasu ni muntu ki

Intumwa Joshua Masasu
Apotre Joshua Masasu Ndagijimana ni umwe mu bantu bafite ibikorwa bitari bike mu Rwanda ku buryo ibi byatumye izina rye rimenyekana cyane yewe birenga u Rwanda bigera ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga.Dore amwe mu mateka ye mu nshamake twabakusanyirije :

Ubusanzwe azwi ku mazina y’Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu bakunda kubyinirira Daddy ari nawe washinze itorero ry’Isanamitima benshi bazi ku izina rya Restoration Church, ariko ubusanzwe mu buryo bwemewe rikandikwa Evangelical Restoration Church aho ubu Masasu ayoboye insengero zisagaga 56 mu Rwanda, Repuburika Iharanira Demoakarasi ya Kongo (DRC) ndetse n’u Burundi.

Mu mwaka wa 1960 nibwo Masasu yavutse, avukira mu mudugudu umwe mu cyahoze ari Cyangugu ubu akaba ari mu Majyepho y’Uburasirazuba bw’u Rwanda. Masasu ntiyigeze abona umwanya wo kuryoherwa n’aho yavukiye kubera impamvu za politiki yariho icyo gihe kuko byari byatangiye 1959 benshi bahunga, maze ababyeyi be berekeza iya Kongo icyo gihe yitwaga Zayire. Urubuga rwa www.yoshuamasasu.org ruvuga ko mu gihe yari impunzi nta na rimwe yagiye yishimira uko uburyo igihugu cyabacumbikiraga bafatwaga, dore ko byanamuteye kwinjira mu mukino wo kurwana wa Karate aho yavanye umukandara wirabura, ibyo byose byari ukugira ngo yihagarareho, nkuko akunze kubivugaho yo ari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana aho ashyiramo no gusetsa akerekana bimwe mu bijyanye na Karate.

Ku bijyanye n’ubuzima bwa kinyeshuri, Imana yaramushoboje gukomeza amasomo ye muri Kaminuza UPC (Université Protestante du Congo) aho yanakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronic Communication). Arangije amashuri ye nibwo yatangije Jerusalem Ministry ubwo bari i Kinshasa mu murwa mukuru wa Zayire y’icyo gihe (DRC), nkuko uru rubuga rukomeza rubitangaza uyu murimo wari ufite intego yo kwegera impuzi z’abanyarwanda bari muri icyo gihugu mu rwego rwa Gospel aho umutwaro yari afite kwari ukumenyekanisha Kristo aho muri abo banyarwanda. Icyo gihe nibwo Yoshua Masasu yatangiye kuzana ibyiringiro muri izo mpunzi zitari zifite ibyiringiro kubera ubuhunzi mugihugu kitari icyabo.

Mu mwaka wa 1994, Masasu yaje kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumvira ijwi ry’Imana nkuko abivuga, nubwo byari ibihe bitoroshye bya Genocide yakorewe abatutsi, yashinze itorero ry’Isanamitima ERC anabereye umuyobozi kuri ubu akuriye rikaba rifite nsengero 56 ziri mu Rwanda, Burundi na Kongo. Uretse uru rusengero ayoboye yanabaye mu buyobozi w’ indi miryango mpuzamatorero na mpuzamadini cyangwa mpuzamasengero nkuko bamwe babivuga harimo FOBACOR, Hope Rwanda, Alliance na PEACE Plan. Kugeza ubu Apotles Masasu akaba ari umubyeyi w’abana batanu aribo Deborah, Joshua, Caleb, Esther, Yedidiah akaba afite umufasha witwa Pr Lydia Umulisa Masasu.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário