Reba Video

Reba Video

Urukundo

Abahanzi Nyarwanda: Umuhanzi Liliane Kabaganza

Liliane Kabaganza
Liliane ni umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Songs). Amazina ye yose ni Zaninka Kabaganza Liliane afite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, afite ibiro 90, uburebure bwa metero 1.51, ni umudamu yashakanye na Dusabemungu Ntabajyana Celestin mu mwaka 1999 i Kigali.
Uwo muryango umaranye imyaka afitanye abana batatu umukobwa umwe n’abahungu babiri aribo “Niyonkuru Joyeuse, Rucibigangu Prince na Sezerano Numa Prince”.

Liliane Kabaganza ni umudamu urangwa urangwa no gucisha make, kubaha buri wese, kuganira cyane n’abantu b’ingeri zose (kuva ku bana bato kugeza kubantu bakuze). Mu mabara akunda verre, bleu na shocolat.

Yavutse ku itariki ya 11 Kamena 1975, avukira ahitwa Bibogobogo mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Papa we umubyara ni Umushumba mu Itorero ryitwa Healing Heart mu Ntara y’Amajyepfo akaba yitwa Mukiza Leonard naho mama we yitwa Nyabaziga Odette bakaba barabyaranye abana 6. Mu mwaka w’i 2000, nibwo mama we umubyara yitabye Imana azize uburwayi. Nyuma papa we yashakanye na Kadabagizi Aline mu mwaka wa 2002 bakaba barabyaranye abana 3. Liliane ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana 9.

Ku myaka itandatu, Liliane yatangiye amashuri abanza mu kigo cyitwa Ecole Primaire Vyura mu Ntara ya Katanga (RDC). Akaba yarakomereje amashuri abanza mu kigo cyitwa Ecole Primaire Kiziwa kuva mu mwaka wa kane kugeza muwa gatandatu ari naho yatsindiye ikizamini gisoza amashuri abanza.

Mu mwaka wa 1988, Liliane yatangiye icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), mu kigo cyitwa “Institut Vyura” ahamara imyaka 1 hanyuma yaje gukomereza amashuri ye yisumbuye mu kigo cyitwa “Institut Kimbangu” ahitwa Kalemie mu Ntara ya Katanga/RDC kugeza mu mwaka wa 5 w’ayisumbuye.

Mu mwaka wa 1996, yakomereje amashuri yisumbuye mu kigo cyitwa “Ecole Polytechnique Butamwa” ari naho yatsindiye ikizamini gisoza amashuri yisumbuye ahabwa impamya-bumenyi y’amashuri yisumbuye A2, mu ishami ry’uburezi (Normal Primaire).

Ku myaka 11 nibwo Liliane yatangiye aririmba muri Chorale y’abana bato mu itorero rya CEPZ “Communauté des Eglises de Pentecote au Zaїre”. Kubera impano ikomeye y’uburirimbyi yigaragaje muri we, nyuma y’umwaka umwe gusa, yahise ashyirwa muri Chorale y’abantu bakuru.

Akaba yaratangiye kumenyekana cyane kubera ijwi rye ryiza, rikomeye ubwo yaririmbaga muri Chorale yitwa Rehoboth, imwe muma Chorales yamamaye cyane mu Ntara ya Katanga/RDC mu myaka ya za 1990.

Mu Rwanda, Liliane yamenyekanye cyane muri Chorale Rehoboth. Akaba yaramenyekanye cyane kubera amavuta Imana yamusize n’imiririmbireye yanyuze benshi mu ndirimbo ze yaririmbanye na Rehoboth zamenyekanye cyane nka « Imana ni byose, Iyo ntekereje umugabo witwa Yesu, Getsemani, Habwa ikuzo, Bakundwa n’izindi nyinshi cyane… ».

Ubu Liliane Kabaganza amaze kwandika indirimbo 68. Indirimbo ye yanditse mbere ikaba yitwa i Bethelehemu iri kuri Album ya mbere ya Rehoboth Ministries yitwa “Abafite inyota ni muze”.

Muma Chorales yose Liliane yaririmbyemo yagiye atorerwa kuba umwe mubayobozi b’indirimbo kubera ubuhanga bwo kuririmba bumuranga ndetse n’ubushobozi bwo gutunganya indirimbo ibyo bita « Arrangement musical ». Kuva mu mwaka wa 2009, Liliane nibwo yatangiye kuririmba kugiti cye « Carriѐre Solo ».

Ubu akaba amaze gukora Album ye ya mbere yitwa “Nina siri na Mungu” mu Kinyarwanda bisobanura ngo “Nfitanye ibanga n’Imana”. Iyi Album ifite indirimbo 13. Izigera ku icimi ziri m’ururimi rw’ikinyarwanda naho izindi 3 ziri m’ururimi rw’igiswahili.

Imwe muri izo z’igiswahili yitwa “Yesu ni furaha” akaba yarayiririmbanye n’umwe mubahanzi bakomeye kandi ukunzwe na benshi uririmba indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza witwa Aimé Uwimana. Mu njyana akunda kuririmba, harimo injyana ya Slow-R&B, R&B n’izindi njyana nyafurika nka Rumba, Zouk na Zoulu.

Liliane akaba afite inzozi zo kuba umuhanzikazi ukomeye, haba mu Rwanda ndetse no ku isi yose akabasha kubwiriza abantu bose ubutumwa bwa Kristo Yesu, urukundo adukunda n’imirimo itangaje akora mu buzima bw’abantu.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário