Reba Video

Reba Video

Urukundo

Abahanzi Nyarwanda: Gatsinzi Emery aka Riderman

Gatsinzi Emery aka Riderman
Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap akaba yaravutse tariki 10 Werurwe 1986 i Bujumbura mu Burundi. Ni we mfura mu bavandimwe 5 bavukana, abahungu 3 n’ abakobwa 2.

Ubuzima bwe bwo hambere

Amashuri abanza yayize kuri Ecole primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri St Andre aho yakuye impamyabumenyi muri sciences humaines, amashuri ya kaminuza akaba yarayakomereje muri Universite Libre de Kigali mu bijyanye n’ubukungu n’icunga mutungo kugeza 2008 aho yaje kujya kwiga muri Rwanda Tourism University College mu ishami ry’ubukerarugendo n’icunga mutungo.

Mu mabyiruka ye, Riderman yakundaga gukina umupira w’amaguru gusa ngo yakundaga iradiyo bitangaje ku buryo bayimukubitiraga kubera kuyicokoza. Nubwo yakundaga muzika ngo ntabwo yumvaga ko azavamo umuririmbyi ahubwo inzozi ze zari kuzandika igitabo.Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize, mu kumva indirimbo z’umuhanzi 2PAC niho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.
Ubuzima bwe nk’umuhanzi

Amwe mu mateka 2 Amwe mu mateka y umuhanzi Riderman


Yatangiye kuririmba nyuma ya 2005,mu kwezi kwa Gicurasi 2006 yinjiye muri itsinda rya UTP soldiers yari igizwe n’inshuti ze arizo NEG J The General na MIM, yakoranye indirimbo 8 na UTP maze asohora indirimbo ku giti cye ya mbere muri 2007 yise ‘Turi muri Party’ ; gusa ntiyatinze muri iryo tsinda kuko yaje kuyivamo maze atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Paf J, maze Riderman nawe akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nk’indirimbo ‘Inkuba’, maze asohora album ye ye mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo Rutenderi,Uwo mukobwa n’ izindi… Mu ndirimbo Riderman asohora aba agamije gutanga ubutumwa burwanya akarengane nko mu ndirimbo “Nakoze iki?” aho agaragaza ukuntu umuntu agira neza ariko rubanda bakamwitura inabi cyangwa se mu ndirimbo “Underground” aho agaragaza ko abahanzi bakiri ku rwego rwo hasi nabo bafite agaciro kandi ko badakwiye gufatwa nk’ibicibwa.ati:” Abantu benshi bibagirwa aho bavuye maze bagafata abakene,abari hasi nk’abagome”.

Riderman kandi avuga ko indirimbo asohora ziba zitagamije kwirata ahubwo zikwiye gufatwa nk’ibyivugo aho umuntu yitakaga akisingiza bigatinda. Mu bihe byiza Riderman yagize nk’umuhanzi harimo concert yakoreye i Nyamirambo(kwa Nyirinkwaya) hari na Furious,aho mu gihe yaririmbaga Rutenderi abantu bamwuzuyeho, hari kandi na concert yakoranye na Shaggy kuri Stade Amahoro n’igihe yerekanaga album ye kuri petit stade ati:”nari nshyigikiwe!”.

Mu buzima busanzwe Riderman yikundira umutuzo,iyo amaze guhura n’ inshuti ze afata akanya akicara wenyine, akunda films zo mu mashuri(colleges).

Mu bakobwa akunda umukobwa uteye nk’umunyafurika ufite uruhu rw’igikara, wiyubaha, ukuze mu mutwe, w’urubavu ruringaniye kandi ufite ishema ry’ icyo aricyo.

Mu bahanzi bo mu Rwanda akunda Green P na Ben Rutabana naho hanze ni 2PAC na Kerry James ndetse uyu muhanzi Riderman aherutse kuvuga ko umuhanzi mu Rwanda yemera kandi yakwifuza gukorana indirimbo(featuring)nawe muri iyi minsi ari BULL DOGG wo mu itsinda rya tuff gang ibi yabitangarije kuri city radio.
Ibikorwa bye nk’umuhanzi

Riderman tariki 29.11.2008 Riderman yasohoye album yitwaga Rutenderi aho abanyarwanda benshi baje kumushyigikira,maze amaradio nka Salus atangaza ko ariwe wari washoboye kwinjiza abantu benshi mu bahanzi bose berekanye albums zabo ku mugaragaro muri 2008.iyi album yariho indirimbo zakunzwe nka zamubandi,turi muri party,inkuba…

Riderman yaje gusohora indirimbo “Amatopito” yasubizaga indirimbo “Cisha make na “Ibyahishuwe”za groupe B-Gun, dore ko ngo zarimo amagambo amuserereza(beef), gusa iyi ndirimbo akaba yarasabye ko itakongera guca ku ma radio ya hano mu Rwanda kugirango birangize iyo beef. Riderman avuga ko beef atari nziza ariko ko ishobora kugira akamaro mu guteza umuziki imbere mu gihe hadakoreshejwe amagambo yo gusebanya kuko zituma abantu bahiga maze bakarushanwa.

Riderman kuya 04.12.2010 yashyize hanze album ye ya kabiri yise”Impinduramatwara” ikaba iriho indirimbo zakunzwe cyane nka nanjye sinjye,umwana w’umuhanda,n’izindi nyinshi.mu mwaka wa 2008, Riderman yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza w’injyana ya rap(BEST RAPPER 2008) muri salax music awards.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário