Reba Video

Reba Video

Urukundo

Abahanzi Nyarwanda: Bizimana Aboubakar aka Sat-B

 Bizimana Aboubakar aka Sat-B
Nitwa Bizimana Aboubakar batazira Sat-B. navukiye i Bujumbura kuwa 12 Werurwe 1990. Ndi mwene Leilla Bandyabose na Bakary Bizimana. Ndi umunyarwanda-rundi (Rwandais-burundais) kuko mbyarwa n’umunyarwandakazi hamwe na data w’umurundi. Ndi imfura mu muryango w’abana 5. Ntuye mu Kanyosha muri Bujumbura mu Burundi.

Amashuri abanza nayigiye kuri Ecole Primaire de Himbaza, ayisumbuye nyiga muri Complexe Scolaire Kanyosha mu Bujumbura. Ngeze mu mwaka wa 11 (S 5) nahagaritseho umwaka amasomo yanjye kuko nteganya kujya kwiga mu Bufuransa mu kwezi kwa Nyakanga 2012. Nigaga mu bijyanye n’indimi.

Natangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2003, mpera ku ndirimbo nise nawakilisha nakoreye muri studio yitwa Romeo Production. Nyuma naje gushinga itsinda ryanjye nise Wana Vesi, turakorana kugeza mu mwaka wa 2007. Nyuma yaho nabaye nk’utumvikana cyane mu Burundi nuko muri 2009 nsohora indirimbo yanjye njyenyine nise Nzogenda Iwanyu, nyuma nza gusohora Album yanjye mu mwaka wa 2010, Iyo album nyita Inkuru y’Ukuri.

Iyi album iriho indirimbo nka Inkuru, Nyemerera, Abadada ba BJ, Imvune, Sinyorita, Samantha, Francine, Usinifuate n’izindi. Muri izo ndirimbo zose iyatumye menyekana cyane ni iyitwa Inkuru y’ukuri.

Nyuma y’izi ndirimbo naje gukora indirimbo yitwa Musubize nasohoye muri Kanama, Bujumbura nasohoye muri Nyakanga, Afise Amanyama nasohoye muri kanama 2011, Ubutumire nasohoye mu kwezi kw’Ugushyingo, ari nazo ubu ziri gucurangwa cyane mu Burundi.

Nyuma y’izi ndirimbo nibwo nahisemo kuza mu Rwanda nkorana indirimbo nise Nkingurira nakoranye na Tom Close ndetse na Uncle Austin. Ndateganya no gukorana na Kamichi na Knowless hamwe na Jay Polly, Ndateganya no gukora Album muri Tanganyika.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário