Reba Video

Reba Video

Urukundo

Abahanzi Nyarwanda: Ruth Nirere Shanel

Ruth Nirere Shanel

Ruth Nirere Shanel, cyangwa se Miss Shanel nk’uko tumumenyereye muri muzika nyarwanda, ni umukobwa wavutse kuwa 26 Ukwakira mu 1985, bivuga ngo kuri ubu yibitseho imyeka ye 26.

Miss Shanel akaba yaratangiye kuririmba bwa mbere mu 1998, agirango agire uruhare mu guhoza abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 binyuriye mu bihangano. Icyo gihe yigaga mu mashuri yisumbuye.

Mu 2004, Miss Shanel yatsindiye igihembo ku rwego rw’intara mu marushanwa ya Never Again. Indirimbo ze zimaze gushyirwa ku rutonde rw’izihatanira PAM Awards hamwe na SLALAX Awards inshuro zirenze imwe.

Miss Shanel kandi yagiriwe ikizere cyo kuba JUDGE cyangwa se utanga amanota mu guhitamo abanyarwanda bagombaga kwitabira Tusker Project Fame mu 2009, 2010.

Kuri ubu Shanel amaze gukina film ebyiri Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) mu 2008, hamwe na Long Coat mu 2009. Iyi film yo mu 2008 niyo yamuhesheje gutwara igihembo cy’umukinnyi w’amafilm witwaye neza mu 2009 muri Thessaloniki International Film Festival yabereye mu Bugereki (Greece) hamwe no muri Bratislava International Film Festival yebereye muri Slovakia uwo mwaka, wongeyeho n’icyo yahawe muri Kenya International Film Festival 2010 (KIFF).

Mu kwagura umwuga we w’ubuhanzi bwa muzika hamwe no gukina amakinamico n’amafilm, ubu Miss Shanel ngo arimo arakora Album ye ya kabiri izasohoka vuba aha. Naho muri cinema, ngo arimo gukina film yitwa Grey Matter, kandi akaba ubu yarifatanyije na Isôko Theatre, aho baherutse no kujyana gukina “ The Monument” muri Harbourfront centre World stage Festival 2010-2011 Season I Toronto, Montreal na Ottawa muri Canada.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário