Reba Video

Reba Video

Urukundo

Abahanzi Nyarwanda: Nzayisenga Sophie

Nzayisenga Sophie

Nzayisenga Sophie, ni umugore uzwi mu Rwanda kuva kera cyane akiri umwana aririmba acurunga inanga, umwuga yatojwe na se KIRUSU Tomasi kuri ubu utakiriho. Yavukiye i Nyanza mu ntara y’amajyepfo, ubu akaba atuye i Kigali.

Uyu mubyeyi w’abana babiri ku myaka ye 33 y’amavuko, aracyakora umwuga we wo gucuranga inanga, ndetse ubu akaba afite na groupe ibimufashamo. Yize amashuri abanza, ayisumbuye ayagarukiriza muwa gatatu, ariko kandi kubera umwuga yakoze kuva kera ubu nawe ni umwe mu bigisha muri Kigali Music School, aho yigisha abahaza bashaka kumenya gucuranga inanga.

Kuri ubu, Sophie agenda akora ibitaramo hirya no hino, cyane cyane ahakenewe kwerekana umuco nyarwanda, ariko kandi ntibimubuza ko ubu afite na groupe ku buryo ngo bashobora kuvanga inanga n’ingoma, na piano se, ndetse n’ibindi bikoresho bya kizungu maze bakanabyina.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário