Reba Video

Reba Video

Urukundo

Abahanzi Nyarwanda: Muhire Tembwe Christian aka DMS

Muhire Tembwe Christian aka DMS
Muhire Tembwe Christian uzwi ku izina rya DMS ni umuhanzi w’umunyarwanda wo mu njyana ya HIP HOP. Yatangiye gukunda umuziki afite imyaka 8, ubwo yaririmbaga muri korali mu kiriziya. Kuva icyo gihe umuziki ntiwongeye kuva mu buzima bwe. Mu mwaka wa 2000 yinjiye muri groupe yo ku ishuri rye yitwa :”COLLSTARS” nyuma y’aho aza kujya muri UCB muzika.


Mu mwaka wa 2003 ubwo yazaga I Kigali aje kwiga muri kaminuza mubyerekeye ikoranabuhanga (informatique), yinjiye muri groupe ya HIP HOP yarigezweho icyo gihe yitwaga “SKC”(Sema Kweli Crew). Muri uwo mwaka yinjiye muri studio akora indirimbo yakunzwe cyane yitwaga POM POM Girl yakoranye na SKC na Miss Nina (ubarizwa muri Canada).

Muri 2005 DMS yavuye muri SKC agirana amasezerano na BZB the Brain producer wa TFP. Aho agiriye muri TFP, DMS yatangiye gukora indirimbo zakunzwe cyane nka “KGL City”, “Peace”, “To the lost ones” na Yego. Mu mwaka wa 2007 DMS yashyize k’umugaragaro album ye ya mbere yitwa “Peace”. DMS niwe muhanzi wakoze launch album bwa mbere muri HIP HOP. Iyo launch yabereye muri Primature.

Mu mwaka wa 2009, DMS yasinye amasezerano na Barick Music m’urwego rwo gushaka guhindura imikorere ye muri muzika cyane cyane kuri album ye ya kabiri yitwa LIFE & LOVE. Iyi alubumu ye ya kabiri akaa yarayishyize ahagaragara ku itariki ya 18/12/2011muri Serena Hotel.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário