Abo ni abahanzi ba muzika bibumbiye muri groupe “Peace Fire Boys” igizwe n’abasore batatu batuye mu Kagari ka Muganza, umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi. Abo basore ngo bafatanya akazi ko kwiga no kuririmba ku buryo nyuma y’umwaka n’igice bashinze groupe bamaze guhanga indirimbo zigera kuri 20.
Aba basore bemeza ko ubuhanzi bwabo ari impano, bavuga ko guhanga ntacyo bibangamiraho imyigire. Ngo ibyo babona nibyo bibaha ibitekerezo byo guhanga. Mu ndirimbo zabo baririmba mu njyana ya Hip Hop ngo bakaba bifuza no kuzaririmbana n’umuhanzi Jay Polly.
Sebera Jean Pierre, ni umunyeshuri mu mwaka wa kane mu Rwunge rw’Amashuri rwa Sheli riherereye mu murenge wa Rugarika. Atangaza ko indirimbo ya mbere basohoye bayise “Amarira y’imfubyi” ngo barebaga imibereho y’abana b’imfubyi baturanye n’abo bigana bakabona ibateye agahinda. Iyi ndirimbo imwe rukumbi ni nayo babashije gushyira ahagaragara mu ndirimbo 20 zose baririmbye.
Naho mugenzi we Mugabowintwari Jean Bosco wiga mu wa gatatu ku kigo cyitiriwe Mutagatifu Marie Adelaide riri i Gihara, ngo impano ye y’ubuhanzi ntibangamira amasomo yo mu ishuri kuko agira igihe cyo kwiga n’icyo guhura na bagenzi be bagakora indirimbo.
Kugirango babone amikoro yo gushyira ahagaragara ubuhanzi bwabo, aba basore bashaka akazi k’amaboko nk’ubufasha bw’abafundi mu biruhuko.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Abahanzi Nyarwanda: Peace Fire Boys
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário