Lil G ni umuraperi ukiri muto kandi uzwiho kuba yaratinyuye abana biyumvamo impano ko bashobora kuyikoresha batitaye kumyaka bafite doreko we yatangiye uyu mwuga afite imyaka 12 ibi kandi byatumye ababyeyi benshi bafungukira kuba bareka abana babo bagakora ibyo impano zabo zibasaba mu gihe bayibabonyemo.
Umuhanzi wo mu njyana ya Hip hop KARANGWA Lionel uzwi nka Lil G, yavutse taliki ya 20 Werurwe 1994, avukira ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Avuka ari uwa kane mu muryango w’abana barindwi kandi yishimira ko ababyeyi bombi n’abo bavukana bose bakiriho.
Ubuzima bwe bwa muzika
Yatangiye muzika mu mwaka wa 2006, ariko aza kumenyekana muri 2007 ubwo Radio Contact FM yateguraga amarushanwa yari yise “Freestyle competition” ayabamo uwa mbere.
Ibyo byatumye abantu benshi batangira gushaka uko bakorana nawe kuko yagaragaragamo impano ishobora kugira aho imugeza, nibwo umuntu utunganya indirimbo(producer) wari ukomeye cyane muri icyo gihe witwa Jay P Yaje kumwegera bemeranywa amasezerano y’uko bazajya bakorana ariko ntibavugana igihe iyo mikoranire izarangirira, Lil G ati :”Naje gutungurwa n’uko Jay P yaje kubihagarika.”
Lil G n’ubwo akiri muto hari ibigwi amaze kugeraho nko guhamagarwa incuro enye muri Salax Awards akanegukanamo ebyiri, yemeza ko no kuba yararirimbiye k’urukiniro (stage) rumwe na Navyo na Good Life (Radio and Weasel) bo mu gihugu cya Uganda bakomeye muri Afrika nabyo ari ibigwi ndtetse no kuba hari ibihugu umuzika we umaze kugeramo byo hanze cyane cyane ibyo muri East Afrika.
Ateganya kwagura muzika ye ikagera ku rwego rw’isi,ngo nabigeraho inzozi ze zizaba zibaye impamo.
Mu buzima bwe bwite : Afite umukunzi w’umukobwa witwa Samia. Akunda kurya inyama no kunywa fanta orange ikonje, mu mibereho ye, yababaye cyane ubwo yabonaga ikiraka cyo gukorera indirimbo PSI muri gahunda yabo yitwaga” witegereza”, ajya kwa producer we Jay P barayikora agiye kuyibashyikiriza irabura muri mudasobwa yo muri studio bari bakoreyemo ati mba mpombye ntyo, si ukubabara gusa ariko kuko yanashimishijwe cyane no kumenyekana kwe (kuba umu star) ati zari inzozi zanjye kuva nkiri muto.
Yatangiriye amashuri y’inshuke kuri La Colombier, amashuri abanza ayigira St Joseph ya Kicukiro, ayisumbuye igice cya mbere (Tronc commun) imyaka ibiri yayize ku kigo cya APE Rugunga umwaka wa Gatatu awigira kuri Katikam secondary school mu gihugu cya Uganda, umwaka wa kane ku Igihozo st Peter mu Karere ka Nyanza, ubu ari mu wagatanu yagarutse mu Rugunga.
Akunda kwiyubaha kandi akoroshya ubuzima kuburyo ntagipfa kumurakaza yewe ngo niyo waba umushotoye arakwihorera .
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Abahanzi Nyarwanda: Karangwa Lionel aka Lil G
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário