Umuhanzi Daniellah amazina ye asanzwe ni Daniellah Rusagara. Ni mwene Peter Rusagara na Esperance Muteteri. Yavutse kuwa 21 Ukuboza 1990, ni bucura mu muryango w’abana 3. Yavukiye mu Ntara y’i Burasirazuba.
Yatangiye kugaragaza Ubuhanzi bwe mu mwaka wa 2009, ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Ni nk’abandi’ (Impfubyi). Iyi ndirimbo yayikoreye muri Studio MCLO Studio ubwo Kayitare Wayitare yatangazaga ko agiye gufasha abana b’abakobwa bifitemo impano. Iyi ndirimbo yakorewe Celebrity Music yatumye uyu muhanzi Daniellah amenyekana hirya no hino mu Rwanda. Nyuma yaho yaje kujya anitabira ibitaramo bitandukanye.
Gusa uyu muhanzi ntiyakomeje gukora cyane ngo arusheho kumenyekana kuko hari ubundi buhanzi bujyanye n’ubugeni yari arimo.
Nyuma y’indirimbo ya mbere Imfubyi yasohoye mu 2009, yaje gusohora iyo yise ‘Milliyoneri’ na‘ Sinamuvaho’ yasohoye muri 2010. Izo zombi yazikoreye kwa David muri Future Records. Yakoze indi ndirimbo yise ‘Winzitira’ yaririmbanye na Kim n’indi yise ‘Ngenza Buhoro’ yakoreye muri Celebrity Music.
Izindi ndirimbo harimo iyo yakoranye n’abandi bahanzi Ally-G yitwa ‘Amarira y’Umurambo’ n’indi ndirimbo yakoranjye na Ama-G yitwa ‘Umuhanda’.
Uyu muhanzi nubwo aririmba mu njyana isanzwe, ari gutegura album y’injyana yihariye African Beat icuranzemo ibicurangisho bya kinyafurika ategereje gufashwamo n’undi muntu wamwemereye kuzayikora. Muri iyo album ateganya kuzafashwa na Mico Prosper.
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Abahanzi Nyarwanda: Daniellah Rusagara.
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário