Reba Video

Reba Video

Urukundo

Abahanzi Nyarwanda: Angelique Nzabanita aka Macc-Too

 Angelique Nzabanita aka Macc-Too
Macc-Too ni umuraperikazi nyarwanda. Amazina ye nyakuri yitwa yitwa Angelique Nzabanita, naho izina ry’ubuhanzi ni Macc Too. Yavukiye i Nyamirambo kuwa 13 Gashyantare 1990. Aririmba mu njyana ya Hip-HopRap.

Amashuri abanza yayigiye ku ishuri ribanza rya Kivugiza. Ayisumbuye yayatangiriye mu ishuri ryisumbuye rya Kacyiru akomereza muri La colombiere, Nyuma yaje kwerekeza mu gihugu cya Australiya aho akomereje amasomo ye.

Macc-Too’ n’ubuhanzi

Macc-Too’ yinjiye muri studio bwa mbere ubwo yari ari muri Australiya. Iyo studio yitwa Youthworx Production mu mwakwa wa 2008. Kuri ubu afite indirimbo 4 ziri hanze ari zo : Like a Hero yaririmbanye na sista savage, So Fresh yakoranye n’umuhanzi ukomeye witwa Hailey Aitken , College Girl, Why Not n’izindi.

Nkuko Macc-Too abitangaza ngo, Kuri ubu ari gukora n’izindi ndirimbo zitandukanye muri iyo studio basinyanye amasezerano.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário