Umuhanzi akanatunganya indirimbo (Producer) Nicolas Nic afatanyije na Nelly Asanase, umujyanama (Manager) w’umuhanzi The Ben ubu usigaye abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bafitiye abahanzi nyarwanda gahunda ndende yo kubafasha babinyujije mu nzu ishinzwe abahanzi n’ubuhanzi (Music Label) izaba ifite izina rya N7TH bisobanura Nic’s 7th Heaven Music Label.
Igitekerezo cyo gukora N7TH cyavuye cyane kuri Producer Nicolas Nic, akigejeje kuri Nelly Asanase asanga hari byinshi bahuriyeho ni uko biyemeza kubishyira mubikorwa. Nelly Asanase yagize ati: “Nicolas Nic ni inshuti , umuvandimwe kandi dufite cyane cyane byinshi duhuriyeho, Vision ya music dufite iradufasha, experience zanjye nka manager w’abahanzi benshi nk’umuhanzi nyarwanda THE BEN, ndetse na Creatrice w’amaprojets ( Amahirwe ya mbere, Life and Love, Ijoro Riguye etc..) byaradufashije mu gutekereza kubyo twifuza kugeza ku bahanzi nyarwanda.”
Yakomeje agira ati: “Uburyo music industry ikora ubu ntibiha umuhanzi gukora ibintu bifite security, experience yanjye mu kuba narakoranye n’ama music labels akomeye ni kimwe mubyo nifashishije ndetse Nicolas nawe afite iyo vision yo gukora ikintu gishya kandi cy’akamaro”. Ibi Nelly Asanase yabivuze ashimangira ukuntu igitekerezo cyavuye kuri Nicolas Nic maze nyuma yo kukimugezaho asanga nawe izo nzozi yari azifite niko gufata umwanzuro wo kubishyira mubikorwa.
Iyi N7TH ni company igamije guha umuhanzi agaciro ke nk’umuhanzi, gukora ibikorwa bifite umutekano (security), no kuba byatuma umuhanzi yunguka muri byose azaba yakoze. Bagamije guhindura uburyo umuziki ukorwa inaha iwacu , kuyiha indi ntera (level) itari liya hano hafi (local) gusa, ahubwo abahanzi bagakora ibihangano bishobora kugurwa no guhangana n’ibindi ku isoko mpuzamahanga.
Muguhitamo abahanzi bazakorana hari ibizakurikizwa: Umuhanzi agomba kuba afite impano (talent), azi kuririmba icyo nicyo cyangombwa, no kuba hari abahanzi bazi gukina icyuma cya muzika (instrument musical) iyo ariyo yose. Nelly Asanase yagize ati: “muguhitamo, hari abahanzi uba usanzwe uzi, warumvishe, ukaba wahita umenya uko wakorana nabo, abandi nk’abatangira bazajya bohereza ibihangano byabo kuri adresse bazahabwa, Manager ushinzwe ubuhanzi, arabyumva agahitamo uwo akorera project izaba ijyanye na gahunda bategurira umuhanzi”.
Umuhanzi uzaba yatoranijwe, azahabwa amasezerano (contrat) y’uburyo bwo gukorera muri N7TH, izaba imushinzwe kandi imwiteho muri gahunda ye nkuko bikorwa mu yandi mazu akomeye yita kubuhanzi n’abahanzi (Music labels).
Hariho n’ikindi cyiciro (cathégorie) cy’abahanzi bazaza bagana N7TH mu rwego rwo gukoreshayo indirimbo bisanzwe, nabo bazahabwa amasezerano (Contrat) yabo abagenga ndetse n’uburyo bazakomeza gukorana na N7TH.
Bitewe n’amasezerano (contrat) y’abo bahanzi na N7TH, bazafashwa uko bigomba n’amategeko akubiye muri ayo masezerano amuhuza na N7TH. Contrat uko izaba imeze ikubiyemo Projet y’umuhanzi igihe izamara n’ibindi bigenga umuhanzi, n’ibyo N7TH igomba kumugezaho.
Mu by’ukuri ngo ntabwo bategereje umuhanzi utazi icyo akora, kuko nta autotunes izakoreshwa. Nelly yagize ati: “ntabwo tuje gukosora amajwi y’abahanzi, kubaha ibyo batazi, kuko abahanzi, concert zabo zizaba ari Live music muburyo bushoboka, ntitwifuza ko umuhanzi uzaza aje ngo duhishire , ntibivuze ko tudashobora kumusangana indi mpano, gucuranga, kubyina, kwandika indirimbo etc..” yakomeje adusobanurira ko icyo bashaka ari uguha umurongo abahanzi ubwabo no gushyira impano zabo nyakuri imbere kuko bose ntibazaba abaririmbyi.
Ese bizatuma umuhanzi abasha kubeshwaho n’ibihangano bye.
Yakomeje kandi atubwira ko intego yabo nyamukuru ari uko abahanzi bazafashwa na N7TH bazashobora gutungwa n’ibihangano byabo kandi ngo mukubasha kugera kuri icyo kintu, bifashishije ingufu n’ubuhanga bw’abazakorera muri N7TH k’uburyo umuhanzi azagira icyo akuramo, ariko ko batabigeraho bonyine abahanzi batabigizemo uruhare. Yagize ati: “tuzakora ibyo twiyemeje kandi umuhanzi niwe uzaba uwambere mu gushaka kubigeraho kuko twe turi abakozi be, niwe ugomba kwitanga kurenza uko byitezwe kuri twe”
Iyi kompanyi kandi ifite gahunda yo guhangana n’abigana (piratage) ibihangano by’abahanzi muri ubu buryo:
1. Guhangana na piratage bizahera kuri contrat umuhanzi azajya asinya
2. Icya kabiri ni uburyo project igomba kuba ikozwe n’uburyo izagenda
3. (kumenyekanisha, guteza imbere no gutanga ibihangano by’umuhanzi (Promotion and distribution) bizakorwa muburyo bwizewe bufite umutekano (sécurisé)
4. Kandi umuhanzi azaba afashijwe n’abaterankunga batandukanye (sponsors, parteners) babizobereyemo kuburyo bizagorana gupirata ibihangano bye, kereka umuhanzi wenyine niyipirata .
K’uruhande rwa Nicolas Nic nawe yatubwiye ko ibyo byose Nelly Asanase yatubwiye ariko gahunda zimeze kandi ko bazabigeraho kuko abishyize hamwe ntakibananira. Twifuje kumenya niba nibamara gutangiza uwo mushinga azahita ava muri Narrow Road, inzu itunganya umuziki ataramaramo ukwezi agiye gukoreramo nyuma yo kuva muri Solace Ministries na Bridge Record yakoreyemo mbere y’uko ajya kwiga muri Africa y’epfo, adutangariza ko ataramenya neza uko bizagenda ariko ko bishobotse gahunda bafite bayikomereza muri Narrow Road cyangwa se bakajya ahandi.
Twabibutsa kandi ko Nicolas Nic yenda gutangiza uburyo bwo kwigisha gutunganya umuziki (Production).
Reba Video
Reba Video
Urukundo
Nicholas Nic na Nelly Usanase Bafitiye Abahanzi Nyarwanda Gahunda Nziza
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário