Reba Video

Reba Video

Urukundo

Abahanzi Nyarwanda: Umuhanzi Joris Peace

Joris Peace
Joris Peace uzwi ku izina rya Peace, yatangiye umuziki muri 2007. Ni umusore w’imyaka 20 akaba azuzuza imyaka 21 mu kwezi kwa 10 k’uyu mwaka kuko yavutse ku itariki 1.10.1991. Peace amaze kugira indirimbo esheshatu arizo Mpamagara, nakoze iki, iherezo, mbwira, nguhisemo. Zose zikaba zarakozwe na Nicolas Nic akiri muri Bridge uretse Mbwira yakozwe na T-Brown kuri maison des jeunes.

Ubwo twaganiraga tumusanze muri Narrow Road tariki 9.3.2012 arimo akorera indirimbo kwa Nicolas Nic, yatubwiye ko ikintu cya mbere akunda mubyo kurya ari imyumbati. Yagize ati : « Kuri njye imyumbati niyo iza kumwanya wa mbere mu bintu byose nkunda!hagakurikiraho ifiriti. » Naho mubyo kunywa, ngo yikundira fanta Citron ikonje. Mubuzima busanzwe kandi ngo yikundira amahoro.

Peace n’ubwo yikundira cyane imyumbati, Muzika nayo ayikunda cyane. Twamubajije kugeza ubu ikintu muzika yaba yaramumariye, adusubiza agira ati : « Umuziki wanjye watumye abantu benshi bamenya ariko kubyo kwiteza imbere ntacyo wari wangezaho. Gusa ndawukunda cyane!”
Kuri ubu afite gahunda ndende yo gukorana ingufu. Uwo munsi twasanze yari yaje gukora indirimbo ye nshya yise Nduwawe, yaduhishuriye impamvu yahisemo kuyita Nduwawe. Yagize ati : « Abantu benshi bakunda kugira inshuti ugasanga barabihisha, rimwe na rimwe undi muntu utazi iby’ubwo bucuti bwabo akaba yamukunda ugasanga abantu baramureba nabi kandi aribo banze kubigaragaza. Kurundi ruhande hariho n’abantu bakundana ugasanga umwe afite isoni cyangwa se ipfunwe ryo kugaragaza ko akunda kanaka. Aha muri iyi ndirimbo njye nasabaga umukobwa ngo nagaragaze ukuri ko ndi uwe. »

Twifuje kumenya niba ibyo aririmba muri iyi ndirimbo ari ibyamubayeho we n’incuti ye (True story) atubwira ko atari ibyamubayeho. Yagize ati : « Ntabwo ari true story ni inspiration yaje gutya, akenshi nkora indirimbo zitari true story. »

afite kandi gahunda yo gukorana na Nicolas Nic bagakora alubumu, ibi akabifatanya no gushaka gukora amashusho y’indirimbo (clips) ze yamaze gusohora. Yadutangarije ko ibyumweru bibiri bitazashira atarakora amashusho y’indirimbo nibura imwe aho ateganya gukorana na Arnold film. Ikindi ngo uko azahera kuri iyi ndirimbo ye nshyashya “Nduwawe” akazabona gukurikizaho izindi.

Yanadutangarije ko kugeza ubu nta mujyanama (manager) afite ariko ko byinshi abifashwamo na Nicolas Nic ari nawe producer we.

Umuhanzi Peace, yarangirije amashuri yisumbuye mu kigo cya Don Bosco i Kabarondo mu Ntara y’i Burasirazuba aho yigaga mu ishami rya HEG.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário