Reba Video

Reba Video

Urukundo

Ushobora guhanga kandi ugakora nakandi kazi bikagutunga-Eric J

Abantu benshi cyane cyane abahanzi bakunze kwibwira ko niba baririmba, bakina amafilm , ibyo gusa bihagije mbese ko barangije gukira, ndetse hari n’abana bato basigaye bagera mu buhanzi bashakamo izina gusa, bamara kwitwa utuzina tw’utubyiniriro, maze bakadamarara ngo bubatse amazina. Ibi ntawe ubyanze ko mwubaka amazina nubwo ngo atari umukino, ahubwo hari abamara kuyitwa wareba icyo amafaranga make baboneye muri ayo mazina yabamariye ukacyibura kubera kutiteganyiriza ngo wikorere undi mushinga cyangwa ngo wihangire umurimo wa mugani ufatirane ayo mahirwe maze witeze imbere. Ni muri urwo rwego Zahabutimes.com yegereye umusore uzwiho kuba nk’umutete (umututaravo),ubarizwa mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi aho uhasanga amazu menshi ye yambika abageni, agasokoza (akanatunganya imisatsi) n’utundi turangabwiza tw’abakobwa ku buryo bugezweho.
Uyu muhanzi yitwa Ntakirutimana Eric, akaba azwi ku kabyiniriro ka Eric-J. Bimwe mu bihangano bye harimo nk’indirimboka “Inyinya”, “Uriya Mukobwa”.
Nkuko yabidutangarije, asanga guhuza muzika n’imirimo ye ya buri munsi atari imbogamizi cyangwa se ibintu bigoranye ati:” ahubwo bimpa imbaraga zikomeye kuko ariho nkura amafaranga yo kwishyura studio. Si indirimbo nkora gusa: maze gushyira hanze n’igihangano cyo mu bwoko bwa film Bikubere Isomo ku Buzima!”

Yakomeje agira ati: “Mu Rwanda umuziki turawukunze ariko ku ngufu nke ufite ntiwatunga umuntu, niyo mpamvu ari ngombwa kuwufatanya n’akazi kugira ngo ukore ubuhanzi ari nako witeza imbere.” Niyo mpamvu kuri we nta soni na mba bimutera n’ubwo ari umuhanzi w’amafilime ndetse n’indirimbo.
Ubwo twaganiraga ERIC J yagize ati:”Njye ubuhanzi bwo gukina amafilime maze gusanga butanyinjiriza nahisemo kujya mubyo gushinga inzu itunganya imisatsi (Salon), ubu nkora ibijyanye no kogosha, nambika abageni hose muri Kiramuruzi, nsokoza abagore. Urugero rwa zimwe muri mode ubu navuga nkora ni nk’iyo bita Coupe chignon, Tongues, Twistes, Makoma, n’ayandi mafashion”.

Yasoje adutangariza ko ateganya gukora ubuhanzi bwe kurushaho amaze kubona amarafaranga ayakuye mu kazi akora. Ati:” Nimara kugera kuri ibi nzashyira umwihariko mu bihangano byange nibanda cyane ku butumwa bukubiyemo gushishikariza urubyiruko gukora, no kumenya kuzigama ndetse no kurwanya icyorezo cya SIDA.” “Birababaje rero kuba hakiri abahanzi bagisabiriza ka ticket kubera kutizigamira.”

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário